Urujya n’uruza rw’abakenera udukingirizo, cyane cyane mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Rusizi, ngo rutuma duhenda cyane ku buryo ugafite ashaka kukagurisha, ahabwa arenga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Rusizi, yabwiye Bwiza.com ko impamvu iki kibazo cyongera ubukana mu masaha y’ijoro ari uko aribwo batangira kubona abakiliya benshi.
Ikindi ngo ni uko abakiliya babo bo baba batatwitwaje bibwira ko bo badufite kandi na bo babuze uko batugura ku manywa, ugasanga bamwe bibaviriyemo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ibakururira icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Yagize ati “muri uyu mujyi wa Rusizi hakenewe udukingirizo twinshi cyane kuko usigaye ugendwa cyane kandi bamwe mu bagabo bawugenda bagakenera abagore n’abakobwa bakorana imibonano mpuzabitsina, kuba za farumasi ziducuruza ziba zafunze n’amangazini aducuruza akinze, ukaba nta handi wagakura kandi ukeneye guca iryo faranga, dore ko abenshi baduha amadorali, bituma uwakabonye kare agahenda cyane, ku buryo kuva saa mbiri z’ijoro kaba katagura munsi y’amafaranga 10.000 y’amanyarwanda.’’
Yakomeje avuga ko badashaka udukingirizo ngo bakuze ingeso y’uburaya ahubwo bashaka kwirinda ibibazo byinshi bakururirwa n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Iki kibazo ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi buvuga ko bwagihagurukiye, ku bufatanye na MINISANTE n’umushinga AHF ufatanya n’iyi Minisiteri kurwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’inda zitateganijwe biciye mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima( RBC).
Gatera Egide, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka karere, yavuze ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri hejuru cyane muri aka karere kuko bugeze kuri 6% mu gihe mu gihugu hose ari 3%.
Ati ’’mu karere kacu ubwandu buri hejuru cyane ni yo mpamvu tugomba gufata ingamba zose tugahangana n’iki cyorezo n’izindi ngorane zifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ni umujyi ukura cyane”.
Mu gushakira umuti iki kibazo cy’ibura ry’udukingirizo mu ijoro, mu mujyi wa Rusizi hashyizweho za kiyosiki zihoramo abakozi badutanga ku buntu amasaha yose.
Akarere ka Rusizi bivugwa ko kabarirwamo abagore n’abakobwa bakora uburaya babyiyemerera barenga 1200.


Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


