Rusizi: Uwarokotse Jenoside ahohotewe incuro ya 6 mu gihe cyo kwibuka

Sangiza iyi nkuru

Uwizeyimana Bernadette w’imyaka 32 warokotse Jenoside yakorewe abatutsi arwariye mu kigo nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama,mu murenge wa Bugarama ,mu karere ka Rusizi nyuma yo gukomeretswa n’umuntu avuga ko atabashije kumenya. Iyi ibaye incuro ya 6 ahohoterwa kandi bikaba mu gihe cyo kwibuka, akaba asaba ubuyobozi ko bwamwimura aho atuye kuko ngo nta mutekano ahafite.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Bwiza.com aho arwariye muri iki kigo nderabuzima, Uwizeyimana yavuze ko kuri uyu wa mbere mu ma saa moya z’igitondo yari agiye mu murima gushaka ibyo abana barya, akanyura inzira igana mu mudugudu wa Nyehonga, akagari ka Ryankana aho asanzwe ahinga.
Aho aryamye ku gitanda cy’ibitaro, Uwizeyimana agira ati ’’ nazindutse saa moya z’igitondo njya gushaka amateke ntekera abana mu murima wo mu mudugudu wa Nyehonga, mu kagari ka Ryankana, igihe nzamutse mu kayira kagana mu murima mbona umusore mugufi wambaye gisirikare yegamiye kawa zari munsi y’akayira, ndamusuhuza anyikiriza atabishaka, nkomeje gato mbona arankurikiye atangira kumbaza amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ay’abayirokotse n’ababyeyi banjye barimo, mubwira ko ntabazi, ni ko kumfukamisha atangira kumpondagura abanje kunshyira ibuye mu kanwa.’’
Akomeza agira ati’’ yabanje kunkubita umugeri wo mu mugongo, ankubita uwo mu nda, ahita ankubita ikintu mu gahanga ntamenye icyo ari cyo amaraso atangira kuvirirana, ariruka ari bwo n’abantu bahise batabara,banzana kuri iki kigo nderabuzima.’’
Avuga ko uwo muntu yari afite imbunda n’icyombo yavuganiragaho n’abantu atumvaga neza ibyo bavuga. Ngo yamaze kumukomeretsa ahita yiruka, nawe mu kuvuza induru ni bwo ngo yaje gutabarwa n’umugore w’umuturanyi wamujyanye mu rugo rw’umugabo utuye hafi aho bagafatanya kumujyana ku kigo nderabuzima avirirana cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
uwizeyimana-bernadette-aho-arwariye-ku-kigo-nderabuzima-cya-kiyisalamu-cya-bugarama-avuga-ko-atumva-impamvu-akomeza-guhohoterwa-atya-abamuhohotera-ntibafatwe/bwiza.com
Byabaye akamenyero kuva 2012
Uwizeyimana yemeza ko bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko iyi ari inshuro ya 6 agirirwa nabi gutya, akababazwa n’uko aba bashaka kumwica badafatwa kugeza ubu kandi babikora mu buryo byuranye. Ati’’ kuva muri 2012 buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ndahohoterwa”.
“Mu 2012 bantegeye ku kibuga cy’umupira ntashye mvuye gucuruza barampondagura bansiga ndi intere njyanwa kwa muganga ntarashiramo umwuka.
Mu 2013 ku wa 8 Mata ngiye hanze gato, ngize ngo nsubire mu nzu umuntu araza amfuka igitambaro mu maso na bwo barampondagura kugeza ubwo ntabawe ngiye gushiramo umwuka na bwo ababikora barabura.
Mu 2014 bansanga mu nzu na bwo barampondagura baranansahura.
Mu 2015 bamenaguriraho amadirishya bankomeretsa ndyamye nijoro,
Mu 2016 bwo banyandikira ibaruwa ko icyunamo kitarangira ntishwe icyakora ubuyobozi bundindira umutekano mu buryo budasanzwe none dore uko bangize uyu mwaka buri gihe mu gihe cyo kwibuka, ngasaba ko nakwimurwa nkava ino batarahanyicira.’’
Uyu wahohotewe avuga ko yumva umutwe umurya cyane afite ikizungera, mu nda n’umugongo hamurya cyane, akanavuga ko afite ubumuga bwinshi amaze guterwa n’iri hohoterwa ryuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside akorerwa, icyakora akomeje kwitwabaho n’abaganga.
Umuyobozi w’aka karere, Harelimana Frédéric yirinze kwemeza ko ibyabaye kuri uyu mugore ari ingengabiterezo ya Jenoside avuga ko bigikurikiranwa.
Ati’’ turacyabikurikirana ngo turebe uko byagenze, tukaba tutahita twemeza ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside, abo twabishinze icyo batubwira tuzakibatangariza.’’
Hagati aho abo mu muryango w’uyu Uwizeyimana bakomeje kwibaza impamvu ari we uhura n’ibi bibazo wenyine gusa, kandi mu gihe cyo kwibuka, bagasanga akwiye kurindirwa umutekano mu buryo budasanzwe cyangwa akahimurwa.
Cyakora ubuyobozi ntacyo burabivugaho, n’umugabo we usanzwe atabaha kubera imirimo akora ngo ntacyo arabivugaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *