Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko buri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Transparency International Rwanda mu iperereza ku barezi bakekwaho gusaba abanyeshuri b’abakobwa kuryamana na bo kugira ngo babahe amanota.
Ibi byemejwe na Visi Perezida wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura, mu kiganiro yagiranye na The New Times.
Ibi birego byamenyekanye nyuma y’uko umunyeshuri wo mu Ishami rya Huye atangarije ku mbuga nkoranyambaga ko hari abarimu bakangisha abanyeshuri kubima amanota mu gihe banze ko baryamana na bo.
Dr Didas yavuze ko Kaminuza ifite uburyo bwo kwakira ibirego mu ibanga, kandi ko abanyeshuri bazagaragarizwa inzira bakoresha batanga amakuru ndetse n'uburyo barindwa.
Yongeyeho ko abazagaragarwaho uruhare muri ibyo bikorwa bazafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Kaminuza.
Gusa, ubuyobozi ntiburagaragaza umubare w’abanyeshuri bamaze gutanga ibirego cyangwa niba hari abarimu bamaze kumenyekana bakekwaho ibyo bikorwa.


