Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’umunya-Ghana Robert Saba wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports ngo ayibere umukinnyi.
Uyu musore uri mu bo Kiyovu Sports yari yubakiyeho ubusatirizi bwayo yamaze kumvikana na AS Kigali kuyikinira imyaka ibiri iri imbere.
Ni nyuma yo kurangiza amasezerano muri iriya kipe yo ku Mumena yatsindiye ibitego 11 muri shampiyona y’umwaka ushize, yanganyaga na Shaban Hussein Tchabalala wari uyoboye abatsinze ibitego byinshi.
AS Kigali yumvikanye na Saba kugira ngo yongere ingufu mu busatirizi bwayo, binajyanye n’uko izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abanyamujyi yaherukaga gutakaza Hakizimana Muhadjiri wamaze kwerekeza mu kipe ya Police FC.
Cyakora cyo n’ubwo Saba yamaze kumvikana na AS Kigali, hari amakuru avuga ko Kiyovu Sports na yo ikomeje gucungira hafi iby’uriya mukinnyi ku buryo isaha n’isaha yamwisubiza.


