Rutahizamu Sugira Ernest yangiwe gukora imyitozo muri As Kigali

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest yasohowe mu myitozo ya As Kigali yatangiye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 i Nyamirambo.

Iyi myitozo yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, aho yitabariwe n’abakinnyi bagiye batandukanye badafite amakipe ndetse n’abakinnyi bayo bakiyifitiye amasezerano.

Mu bakinnyi bashya bitabiriye iyi myitozo harimo na rutahizamu Sugira Ernest gusa we ntiyemerewe kuyikora kubera ko ngo atigeze agirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa As Kigali.

Ubwo uyu rutahizamu yajyaga mu kibuga ngo akorane imyitozo n’abandi, Team Manager wa As Kigali, Bayingana Innocent, yahise atanga amabwiriza ko uwo batavuganye atemerewe gukora imyitozo nk’uko ikinyamakuru Umuryango kibitangaza.

Nyuma yo kubwirwa ko atemerewe gukora imyitozo uyu mukinnyi yahise asohoka mu kibuga maze abandi bakinnyi basigaye biganjemo amasura mashya bo bakomeje imyitozo bayobowe n’umutoza Mbarushimana Shabani afatanyije na Guy Bakila.

Abakinnyi bashya bagaragaye muri iyi myitozo ni Ngendahimana Eric na Mucyo Didier Junior bakiniraga Rayon Sports, Nkubana Marc na Kayitaba Bosco batandukanye na Police FC, Hoziyana Kennedy wakinaga muri Bugesera FC, Hakizimana Félicien wakiniraga Kiyovu Sports, Nshimiyimana Tharcisse wasezerewe na Gorilla FC ndetse na Onyeabor Franklin wari muri Sunrise FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *