IMG-20260715-WA0006

Rutsiro: Kutamenya ubuzima bw’imyororokere mu bitiza umurindi inda ziterwa abangavu

Sangiza iyi nkuru

Kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere no kutamenya uburenganzira bwo kubona serivisi zabwo, biri mu mpamvu zikomeje gutuma abangavu bo mu Karere ka Rutsiro baterwa inda zitateganyijwe, nk’uko bamwe muri bo babivuga.

Uwayezu w’imyaka 14 y’amavuko, ni umwe mu bangavu barenga 100 bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko mbere yo gusama batari bazi uko ukwezi k’umugore kugenda, uburyo bwo kwirinda gusama ndetse n’uburenganzira amategeko y’u Rwanda abaha bwo kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’umugabo atazi, nyuma aza gutoroka kugeza n’ubu akaba atarafatwa.

Ati: “Ababyeyi banze kunyakira bamaze kumenya ko ntwite. Ubu sinkiba iwacu, mbana na sogokuru mu nzu ikodeshwa. Imibereho iragoye cyane.”

Abangavu benshi bafite hagati y’imyaka 14 na 18 bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere ari byo byatumye bamwe batwara inda batateganyaga.

Anitha Ingabire washinze umuryango ‘Anitha Humanity Initiative’, avuga ko azi neza icyo kibazo kuko na we yavukiye mu nda yatewe umwangavu, ibintu byanamubangamiye mu mikurire ye.

Yavuze ko abakobwa benshi batwara inda kubera kutamenya uko ibihe by’uburumbuke bibarwa, cyangwa uko agakingirizo gafasha kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasabye ko ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere bwongerwa cyane cyane mu cyaro, kugira ngo abangavu bamenye uburenganzira bwabo bwo kubona serivisi zirimo kuboneza urubyaro.

Abaganga bakorera muri Rutsiro bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye ari uko ababyeyi badakunda kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bitenga, Dr. Venant Iyakaremye, avuga ko bakomeje kwakira abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 babyaye, kandi umubare ukaba ukomeje kwiyongera.

Ati: “Ababyeyi benshi ntibafata umwanya wo kuganiriza abana babo kuri ibi bibazo. Ibyinshi babimenya ari uko bageze ku ishuri. Mu bice by’icyaro inda ziterwa abangavu ziragenda ziyongera, kandi kunywa inzoga no kujya mu tubari na byo bishora bamwe mu myitwarire ishobora kubaviramo ingaruka.”

Yongeyeho ko n’ubwo Ikigo Nderabuzima cya Bitenga cyita ku baturage bagera ku bihumbi 12, abangavu bajya gushaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere batageza kuri 10%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Chantal Umuganwa, avuga ko hari n’ikindi kibazo gikomeye, aho abana benshi bahohotewe badashaka kuvuga ababakoreye ayo mahano.

Ati: “Hari abana batavuga ababahohoteye cyangwa bagatanga amakuru ayobya iperereza. Hari n’ababyeyi bababuza gutanga ikirego ahubwo bagashaka kurengera ababakozeho ibyaha.”

Avuga kandi ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze batubahiriza inshingano zabo zo gutahura no gutanga amakuru ku bahohotera abana.

Umuganwa yavuze ko Akarere gakomeje gukoresha inteko z’abaturage mu gushishikariza ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, no kubaganiriza ku bibazo bibugarije.

Yagaragaje kandi ko amakimbirane yo mu miryango na yo atuma abana barushaho gushyirwa mu kaga ko gushukwa cyangwa guhohoterwa.

Imibare y’Akarere ka Rutsiro igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abakobwa 134 bari munsi y’imyaka 18 babyaye.

Gusa ubuyobozi buvuga ko uwo mubare ushobora kuba urenzeho, kuko hari imiryango ihitamo gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kubimenyesha inzego z’ubutabera.

Ku rwego rw’igihugu, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda habarurwa abangavu barenga ibihumbi 23 batwara inda, bingana n’abasaga 60 buri munsi.

Ubushakashatsi bwa 2025 ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko igipimo cy’inda ziterwa abangavu cyazamutse kiva kuri 5% kigera kuri 8% mu myaka itanu ishize.

Abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 ni bo bibasirwa cyane, aho umubare w’abatwara inda ugenda wiyongera uko imyaka izamuka, ukava munsi ya 1% ku bafite imyaka 15 ukagera kuri 20% ku bafite imyaka 19.

IMG 20260715 WA0007
Ingabire Anitha yemeza ko ari mu bagizweho ingaruka n’inda ziterwa abangavu
IMG 20260715 WA00082
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026, abakobwa 134 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda muri Rutsiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply