Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro akurikiranyweho gushaka gusambanya ku ngufu umukozi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye rufunze umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu muyobozi witwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

Ku wa 22 Mutarama RIB kuri Twitter yavuze ko “yafunze Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro imukurikiranyeho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

Uyu mugabo yafashwe Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ariko ngo ibyo akurikiranyweho bikekwa ko yabikoreye iwe mu rugo mu ijoro ryari ryabanje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *