Ikipe ya APR FC yaguye miswi na RS Berkane yo muri Maroc 0-0, mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
RS Berkane y’umutoza Florent IbengĂ© yaranzwe no kurinda izamu ryayo mu kwirinda ko yakwinjizwa igitego, mu gihe APR FC yananiwe kubyaza umusaruro uburyo buke yagiye ibona.
Mu buryo buremereye iyi kipe yabonye harimo ubwo ku munota wa 45 w’umukino bwa Yannick Bizimana wataye hejuru y’izamu umupira yari acomekewe arebana n’izamu.
Rutahizamu Mugunga Yves ku munota wa 84 yashoboraga gutsindira APR FC igitego nyuma yo gusiga ab’inyuma ba Berkane, gusa aza gukorerwaho ikosa na myugariro Hamza Regragui wahise werekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise ibyara itukura.
Mu minota ya nyuma y’umukino Nsanzimfura Keddy yarekuye ishoti riremereye, gusa umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Berkane.
APR FC irasabwa kujya gutsindira muri Maroc cyangwa ikanganyirizayo ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.


