Rwamagana: Abana basizwe na Beatrice wishwe n’umugabo we, bahawe inkunga

Sangiza iyi nkuru

Imfubyi zasizwe n’ umubyeyi witwa Muhaweniman Beatrice wishwe n’ umugabo we  akamucagaguramo ibice akajya kumujugunya mu rufunzo, bahawe inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshatu azajya abafasha mu mibereho yabo.

Muhaweniman Beatrice n’umugabo we Ntezimana Jean Damascene bari batuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kabasore, umurenge wa Karenge ho mu karere ka Rwamagana, bafitanye abana batandatu.

Ubwo abagize komite nyobozi y’Akarere bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano batandukanye bifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Karenge mu nteko rusange, yo ku wa 22 Gicurasi 2018, nibwo ubu bufasha ku bana b’imfubyi basizwe na Beatrice wishwe n’umugabo we, Jean Damascene bwatanzwe.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne yashyikirije aba bana batandatu inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na 3,024,450 yo kubafasha mu myigire yabo.

Umutoni Jeanne yasabye abaturage kongera gusubiza agaciro umugoroba w’ababyeyi, bakamenya ibibazo biri mu miryango, bakajya bayitumaho bakayiganiriza kandi hagira ibyo babona bikomeje gufata indi ntera, bagatanga amakuru ku nzego zibakuriye.

Yavuze ko hagiye gufungurwa konti izashyirwaho aya mafaranga kugira ngo buri mwana wasizwe na nyakwigendera uzajya ukenera ikintu ku ishuri ajye amufasha. Yavuze kandi ko n’ubundi bufasha buzakenerwa, ubuyobozi buzakora uko bushoboye bukabafasha.

Ku wa 21 Mata 2018, nibwo Muhawenimana Beatrice yishwe n’umugabo we, nyuma y’iminsi ibiri umurambo we uri mu nzu, awukatamo ibice ajya kubijugunya,  ariko inkuru y’iyicwa rye rimenyekana ku itariki ya 28 Mata 2018.

Iyicwa rye ryamenyekanye nyuma y’uko abo mu muryango we bamuburiye irengero haza gukekwa umugabo we atabwa muri yombi maze asobanura uko byagenze. Yavuze ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 23 Mata umubiri yawukasemo ibice abishyira mu igunira ajya kubijugunya mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera kiri hafi aho muri uyu murenge.

Uyu mugabo yabwiye inzego z’umutekano ko we n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ariko ubuyobozi buvuga ko butigeze buyamenya. Ntezimana Jean Damascene  ubu ari mu maboko y’ubutabera, ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu.

Ntezi
Ntezimana Jean Damascene, yemeye ko ari we wiyiciye umugore
YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *