Mu bice bitandukanye mu mujyi wa Rwamagana hagaragara amatsinda y’abana b’inzererezi bakunda kwita ‘Abamarine’. Aba bavuga ko ubuzima barimo bubangamiye imibereho yabo bitewe n’ingorane bahura nazo zirimo gukubitwa bakanakebeshwa inzembe na bagenzi babo babarusha imyaka, bakemeza ko bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu mashuri byabafasha kubaho neza.
Mu bihe bitandukanye hagati ya Werurwe na Gicurasi 2022, Bwiza.com yahuye n’aba bana, basobanurira ko kuba ku muhanda babiterwa n’uko imiryango yabo ibatererana, bakanirukanwa mu mashuri, bigatuma bamwe bajya mu buzererezi.
Aba bana barimo ibyiciro bibiri: hari abirirwa mu mihanda basabiriza, abandi bikinjira mu bipangu by’abaturage bakabiba, byagera ku mugoroba bagataha mu miryango yabo. Abandi ni abirirwa mu muhanda bakarara mu biraro.
Abenshi muri aba bana bari hagati y’imyaka 8 na 15 y’amavuko bavuga ko ubuzima bwo mu muhanda babuhuriramo n’ibibazo byinshi kubera bagenzi babo babarusha imbaraga babakubita, bakabakeba bakoresheje inzembe, bakanabambura amafaranga baba basabye.
Umwe mu bana twasanze imbere y’ibitaro bya Rwamagana yasabye ubuyobozi kubatabara bukabakura mu muhanda, bagasubizwa kwiga. Yagize ati: “Narigaga kuri Rwamagana A, noneho umwarimu witwa Berthe anyirukanira amafaranga yo kurya ku ishuri, mbura ubushobozi bwo kuyishyura, abandi bana bambwira ko iyo bagiye ku mihanda baguha amafaranga, njyana na bo. Umuhanda tuwubamo ariko ntabwo tuwishimiye kuko tuba tuwubayemo mu buzima bubi kuko turwara ubushita kubera umwanda. Ubuyobozi twabusaba ko bwadufasha kudusubiza mu shuri bakadukura mu muhanda.”
Uyu mwana yakomeje avuga ingorane bahurira na zo mu muhanda. Ati: “Mba mfite ibibazo kubera ubuzima bwo muhanda. Abandi bana baratubona bavuye kwiga bakaduseka, batwita uburara cyangwa marine. Ubundi hari abandi bakuru na bo baba mu muhanda, baradufata bakatujyana ahantu bakadukatisha inzembe, bakatwaka amafaranga twasabye. Njye numva abayobozi by’akarere badufata bakatujyana ku ishuri, bakongera kudutangiza tukava mu muhanda ariko bakadushakira ibikoresho kandi bakadusabira abarimu ntibazajye batwirukana.”
Undi mwana na we yavuze ko yagiye mu muhanda nyuma yo kwirukanwa ku ishuri kubera amafaranga y’ifunguro. Ati: “Njyewe banyirukaniye amafaranga y’ibiryo, ndataha ngeze mu rugo mama ambwiye ko ntayo afite anyohereza kujya njya kuvoma no gusenya, mbonye abandi bagiye mu mujyi, ntangira kubakurikira kuko nirirwaga mu rugo njyenyine. Ubuyobozi budufashije twareka kuba marine tugasubira kwiga.”
Umwana twahuye na we ari kumwe n’abana bagenzi be, avuga ko yagiye mu muhanda kubera kubura aho yerekeza nyuma yo gupfusha nyirakuru wamureraga. Ati: “Ababyeyi banjye babaga muri Sake mu karere ka Ngoma ariko baravuye mu Bugesera. Bamaze gupfa naje kwa nyogokuru wanjye wabaga ino aha ariko na we yahise yitaba Imana, nsigara njyenyine. Ni bwo nahise ntangira kugendana na za Marine bakajya bambwira ngo twibe nkabyanga ahubwo ngasaba ababosi. Iyo mbonye amafaranga marine zirayanyaka ku buryo hari igihe mburara nkanabwirirwa.”
Uyu mwana yungamo ko yifuza kubona umuryango umurera akavanwa mu muhanda. Ati: “Kuba mu muhanda marine zinkubita ntibinshimisha. Njyewe mbonye umubyeyi untwara akambera nk’umubyeyi uyu muhanda nawuvamo.”
Muhigirwa David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, avuga ko bigisha imiryango kwirinda amakimbirane, akavuga ko ikibazo cy’abirukanwa ku mashuri bikabavamo ubuzererezi batakizi ariko bagiye kugikurikirana.
Gitifu Muhigirwa agira ati: “Ku bijyanye n’amakimbirane, tugerageza kuvugana n’umuryango aho bigaragaye ko umwana yiga nabi cyangwa atakiza ku ishuri kugira ngo umwana abashe kugarurwa mu ishuri no guhabwa ibyangombwa nkenerwa.”
Muhigirwa yungamo ati: “Icyo kuba hari abavuga ko birukanwa kubera amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri, ntitwari twakayumvise ariko turabikurikirana. Gusa mwadufasha mukaduha imyirondoro y’abo bana n’ikigo bigaho kugira ngo tubikurikirane.”
Ibibazo by’abana b’inzererezi mu mujyi wa Rwamagana gikomeje kugaragara nk’icyaburiwe umuti urambye bitewe n’uko hari ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango ndetse abakuwe mu mihanda bamwe bongera kuwusubiramo hakaba yiyongeraho abana bata ishuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura ifunguro bafatira ku ishuri.
Muri Gashyantare 2017 Bwiza.com yanditse inkuru y’abana bataye ishuri basabaga gusubizwa mu ishuri, muri Kamena 2021 abatuye umujyi wa Rwamagana babwiye iki kinyamakuru ko babangamiwe n’abana b’inzererezi babajujubya babiba.
Inkuru yo kwinuba kw’abatuye mu mujyi wa Rwamagana https://bwiza.com?Rwamagana-Abatuye-mu-mujyi-barinubira-abana-b-inzererezi-babiba



2 Responses
Rwamagana: Abana bitwa ‘Abamarine’ bashinja abarimu n’imiryango kugira uruhare mu buzima barimo
Leta n’abafatanyabikorwa nibarebere hamwe uko bakemura ikibazo cy’abobana basubizwe mu ishuri.
Rwamagana: Abana bitwa ‘Abamarine’ bashinja abarimu n’imiryango kugira uruhare mu buzima barimo
Leta n’abafatanyabikorwa nibarebere hamwe uko bakemura ikibazo cy’abobana basubizwe mu ishuri.