Abarimu bigishaga mu kigo cy’imyuga “Alyga Vocational center” gikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahagaritse kwigisha muri icyo kigo kubera kudahemberwa igihe.
Ku wa 15 Nzeri 2017, bandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana basaba kwishyurizwa amafaranga yabo ibihumbi 330, nk’uko bigaragara mu ibariruwa bwiza.com ifitiye kopi.
Abarimu bavuga ko bakomeje gusaba guhabwa umushahara wa bo mu gihembwe cya kabiri ariko ntibishyurwa ndetse byatumye bafata umwanzuro wo kureka kwigisha.
Umwe muri bo agira ati “twamaze hafi amezi 3 tudahembwa, twagiye mu biruhuko twumvikanye na nyiri ishuri ko azatwishyura mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 ariko ntiyubahirije amasezerano twagiranye, niyo mpamvu twandikiye akarere dusaba ko bakwishyuriza umwenda Alyga itubereyemo, twari 6 ariko twaretse akazi turi 5 kuko twari turambiwe gukora tudahembwa”.
Abanyeshuri babuze abarimu:
Abanyeshuri bavuga ko bamaze igihe batiga kubera kubura abarimu ndetse abandi bemeza ko bafitiye impungenge ubumenyi bahawe bafata nk’ubutuzuye kandi ababyeyi babo barishyuye neza.
Agira ati “twamaze hafi ukwezi tutiga ndetse n’igihembwe cya kabiri ntabwo twigaga neza, twebwe abiga ibijyanye n’ubutetsi twari twarabuze umwarimu utwigisha tukibaza uburyo tuzakora sitaje bikatuyobera kandi ubona ko igihembwe kigiye kurangira, ababishinzwe bakwiye kudufasha kuko niba ababyeyi barishyuye ibihumbi 95 ukagenda nta bulletin ujyanye ni ikibazo, tugiye kujya no muri stage nta kintu tuzi”.
Umuyobozi w’iki kigo, Alfred Ndaruhutse
avuga ko ikibazo cy’abarimu cyabaye mu gihembwe cya 3.
Agira ati “Abarimu bahembwe ibice mu mezi atatu twari tubabereyemo, bahembwe ukwezi kumwe n’igice tubasigaramo ukwezi n’igice, icyabiteye ni uko dufite abana benshi bishyurirwa n’umushinga global kandi batinze kwishyura, gusa global yishyuye itinze”.
Akomeza avuga ko abana bamaze ibyumweru 3 badafite umwarimu, ngo bitewe n’umwarimu wigishaga ubutetsi wasezeye akazi kubera kurwaza umubyeyi.
Agira ati “umwarimu wigishaga ubutetsi yatubwiye ko arwaje umubyeyi we ariko undi twashatse na we twazanye ahita abona akazi ahandi, ubuyobozi bw’akarere bwaradusuye nabo basanze ari ibyumweru 3 tubabwira ibibazo byabayeho, ariko ubu twabonye umwarimu, abanyeshuri bariga”.
Ubuyobozi bw’akarere mu Kibazo:
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bumaze kumenya ibibazo birimo imyigire y’abanyeshuri, bwasabye ubuyobozi bw’iki kigo kubikemura kugirango abanyeshuri babashe kurangiza amasomo yari ateganyijwe mu gihembwe cya 3 ndetse n’abarimu baberewemo umwenda bakishyurwa.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, agira ati “Hari hariyo ikibazo kijyanye no kubura abarimu ariko ntabwo ari mu mashami yose ni mu butetsi ariko mu rwego rwo kugirango dufashe abanyeshuri barangize kwiga amasomo uko yari ateganyijwe, twashyizeho gahunda ku buryo mu masaha bigaga hazajya hiyongeraho isaha imwe nyuma y’uko igihembwe cya 3 kirangiye.
Hari ibyo twasabye ubuyobozi bw’ishuri bagomba gukemura kandi mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira tuzabisuzuma, ibibazo byatumye batishyura abarimu batubwiye ko hari abatinze kubishyura ariko twabasabye kunoza ibijyanye n’abakozi harimo no gukemura ikibazo cya bariya babereyemo umwenda kandi na bo bemera kubishyura kandi tuzabikurikirana”.
Alyga Vocational center ni ikigo gifite abanyeshuri bagera kuri 50, kikaba ari kimwe mu bigo 12 byo mu karere ka Rwamagana byigisha imyuga.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


