Abarimu 12 bigisha mu mashuri y’incuke,abanza ndetse n’ayisumbuye bishyize hamwe biyemeza gufasha Leta gukumira amakimbirane mu muryango nyarwanda no guhangana n’ibiteza amakimbirane birimo ubukene n’ ubujiji .
Aba barimu bigisha mu turere twa Rwamagana ,Gasabo na Kicikiro bavuga biyemeje gufasha imwe mu miryango yugarijwe n’amakimbirane kuyasohokamo Kugira ngo ibeho mu mudendezo .
Aba barimu bibumbuye mu muryango bashinze witwa United teachers for preventing family conflits Organization bavuga ko muri Nzeri 2023 aribwo batangiye ibikorwa byabo bigamije gufasha abagize umuryango gushyira imbere ubwumvikane no kwizerana hagamijwe Kubaka umuryango ushoboye Kandi utekanye .
Mwarimu Abimana Antoinette,umwe mu barimu biyemeje gufasha abaturage kwirinda amakimbirane ndetse no gukangurira abayarimo kuyavamo ,avuga mu bikorwa batangije ,byatangiye kugaragaza umusaruro kuburyo mu gihe gito bamaze batangiye kwigisha abaturage ububi bw’amakimbirane ndetse bamwe muribo biyemeje kuyavamo .Avuga ko mu nyigisho batanze hari abantu barenga 100 bafashije kumenya ububi bw’amakimbirane ndetse bamwe muribo biyemeje kuyirinda no kuyavamo.
Umuryango wa Sibomana Muhammud na Nyirasafari Jacqueline ni umwe mu miryango ituye mu Mudugudu wa Kimpima mu kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro,yabanaga mu makimbirane, avuga ko nyuma yo kwigishwa ububi bw’amakimbirane biyemeje kuyavamo ndetse baniyemeza gusezerana byemewe n’amategeko ku bushake .
Sibomana Muhamudu ,avuga ko abarimu bibumbuye mu muryango united teachers for preventing family conflits Organization ,babigishije gusoma , kwandika no kubara ndetse banabigisha uburyo bakirinda amakimbirane.
Yagize ati” twahoraga mu makimbirane ariko twiyemeje kubana neza kuko aba barimu baduhaye inyigisho nziza , duhitamo kumvikana tugashyira hamwe kuko twasanze urugo rwacu rufite ibibazo byaturutse ku makimbirane twahoragamo.”
Umuyobozi w’umuryango w’abarimu biyemeje kurwanya amakimbirane mu muryango, Uwamwezi Lydie mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yavuze ko batangiriye ibikorwa byabo mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro,hagamijwe kurwanya amakimbirane ariko bakazakomeza kubyagurira mu tundi turere .
Yagize “Twiyemeje Kurwanya amakimbirane mu muryango kuko agira ingaruka no kubana twigisha ,haba mu mashuri y’incuke,ay’abanza ndetse n’ayisumbuye.hari ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko abana bo mu miryango yugarijwe n’amakimbirane batiga neza bamwe muribo ugasanga imitsindire yabo iri hasi . Twiyemeje gutanga umusanzu wacu mu kubaka umuryango utekanye kuko ariwo shingiro rya byose .”
Uwamwezi yakomeje ati “Twatangiriye ibi bikorwa hano mu Mudugudu wa Kimpima mu kagari ka Sibagire ,twigishije imiryango itanu twasanze ibana mu makimbirane nyuma hiyongeraho indi ibiri yabonetse twaratangiye . Iyo miryango yose uko iri irindwi ubu yavuye mu makimbirane babana neza .”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umutoni Jeanne mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yavuze abarimu bibumbuye mu Muryango wa United teachers for preventing family conflits Organization ubuyobozi buzakomeza gufatanya nabo mu bikorwa bigamije guhindura imyumvire y’abaturage no Kurwanya amakimbirane.
Ati” Abo Babyeyi b’abarezi twafatanyije nabo kuva batangiye gukorera mu karere ka Rwamagana,ni ababyeyi beza barimo gufasha abaturage guhindura imyumvire. Ni byiza kubona umuryango wabanaga mu makimbirane wiyemeje kuyavamo ndetse hakaba harimo abiyemeje gusezerana byemewe n’amategeko bigizwemo uruhare n’abakorerabushake Kandi basanzwe bafite inshingano zo kurera .Abo barezi turabashimira uburyo biyemeje gukora ibikorwa by’ubukorerabushake natwe turabashyigikiye ,tuzakomeza gufatanya mu Kubaka umuryango ushoboye Kandi utekanye .”
Abo barimu mbere yo gutangiza isomero ry’abakuze bigishijwe gusoma , kwandika no kubara ndetse n’ubukangurambaga bwari bugamije gukumira amakimbirane mu muryango hagendewe ku nsanganyamatsiko yagiraga iti” Uruhare rwanjye mu rugo rwanjye. ” bakoze ubushakashatsi,mu bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri birimo ibigaragaza ingaruka amakimbirane agira ku bana bakomoka mu miryango yugarijwe n’amakimbirane .

![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Abarimu bahagurukiye kurwanya amakimbirane mu miryango.