Ku wa 8 Kamena 2022, abagize inama njyanama mu karere ka Rwamagana bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano bashoje ibikorwa byo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. Mu butumwa bwagejejwe ku baturage, basabwe gufasha ubuyobozi kwesa iyo mihigo.
Nyuma yo gusura ibikorwa biri mu mihigo baganiriye n’abaturage mu nteko rusange babakemura ibibazo.
Musabyeyezu Dative, umujyanama mu nama njyanama yasabye abaturage kwimakaza umuco wo guhiga no guhigura imihigo bahiga. Ati: “Uyu munsi ni uwa kabiri turimo gusura ibikorwa by’imihigo y’akarere ndetse n’imihigo imirenge yahize. Abaturage turabasaba ko imihigo muyifatanya n’ubuyobozi mukayigira iyanyu kuko nubwo imihigo imwe yitwa iy’akarere cyangwa umurenge ariko hari iyo ubuyobozi bufatanyamo n’abaturage.”
Musabyeyezu yakomeje abasaba gufata ingamba zo gukemura ibibazo bitera amakimbirane mu miryango bakanifashisha umugoroba w’umuryango mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango.
Ati: “Hari imiryango ifite ibibazo by’amakimbirane tugomba gushaka uburyo twakemura. Iyo miryango ibana mu makimbirane usanga abana babo bava mu ishuri cyangwa bakajya mu buzererezi kubera kutabitaho. Umugoroba w’umuryango washyiriweho gushaka uburyo twakemura ibibazo biri mu miryango yacu kuko umuryango ufite ibibazo by’amakimbirane uhora mu bukene.”
Rutazigwa Jean Dieu ni umwe mu baturage bemeza ko gukorera ku mihigo byahinduye imibereho yabo. Yagize ati: “Njye ndi umuntu utaragiraga icumbi. Nabaga mu nzu nakodeshaga ndetse nta sambu yo guhinga nagiraga. Niyemeje guhiga kugura ikibanza nkiyubakira ndetse nkagura ubutaka bwo guhinga.”
Yakomeje Ati: “Ubu niyubakiye inzu mu kibanza naguze mu mafaranga nakuye mu musaruro. Natangiye mpinga tugabane nkuramo amafaranga yo kugura ikibanza nubakamo inzu, nanahize gutera udutoki no korora byose nabigezeho kubera imihigo nahigaga.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Kamena 2022, yasabye abaturage gufasha ubuyobozi kwesa imihigo kugira ngo ihindure imibereho yabo.
Yagize ati: “Uyu mwaka w’imihigo tugiye gusoza dufitemo imishinga minini irimo gutunganya ibishanga bihingwamo umuceri n’ibihingwamo ibihingwa byoherezwa mu mahanga. Harimo kandi kongera imiyoboro y’amazi. Hubatswe ikigo nderabuzima mu murenge wa Mwulire, hari ibikorwa byo kwagura agakiriro ka Rwamagana no kubaka imihanda ya kaburimbo. Iyo mishinga yose tugomba kuyifatanyamo n’abaturage. Icyo tubifuzaho ni uko dukorera hamwe kuko ari ibikorwa biteza imbere abaturage.”






