Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi zo gucana ibiyege, babiriye bamererwa nabi kugeza umwe apfuye abandi bajyanwa mu bitaro.
Ibiyege ni ibimera bijya gusa n’ibihumyo bikunze kuboneka mu kinani.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko ibi bimera n’ubwo bimeze nk’ibyobo byo bisanzwe bibamo uburozi bwica.
Yavuze ko abana bo mu mudugudu wa Birayi ho mu kagari ka Rweru muri Munyaga babiriye mbere yo kugubwa nabi na byo bari hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Umwe mu baturage bo muri kariya gace yavuze ko bariya bana bavuye gutashya bafite ibiyege bibeshye ko ari ibyobo, bageze mu rugo barabyotsa banabitera umunyu mbere yo kubagwa nabi bikarangira umwe bimwishe.
Ati: “Bakimara kubirya nta minota yashize bahise batangira kuremba bahita babajyana kwa muganga umwe ahita apfa abandi na bo bararembye cyane, ubu tugiye gushyingura uwapfuye.”
Meya wa Rwamagana yavuze ko aba bana ari abo mu miryango itandukanye ariko ituranye.
Yavuze ko usibye uwitabye Imana nyuma yo gutinda kugezwa kwa muganga abandi aho barwariye “bameze neza cyane, nta wukiruka, nta wukiribwa mu nda; nta wugifite ikibazo.”
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurya ibindi [ibyobo n’imegeri] ariko bakirinda ibiyege kuko byo bibamo uburozi bwica.


