Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abagatuye kwirinda kunywa no gukora inzoga z’inkorano zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize mu kagari ka Nkungu mu murenge wa Munyaga hari abaturage 52 banyoye ikigage bavuye mu bukwe bwa Gitifu wa kariya kagari, bikarangira kibaguye nabi.
Zimwe mu nzoga zitungwa agatoki na bamwe mu baturage zirimo iyitwa “Imyumvire mibi”, “Dundubwonko” n’izindi zitujuje ubuziranenge, gusa kumenya aho zikorerwa bikaba bigoye ku buryo bisaba ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abaturage benga ibigage byo kugurisha na bo bakwiye kubihagarika mu gihe batahawe uburenganzira bwo kubikora, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa 11 Mutarama 2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjabu, yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza ngo harebwe icyateye abaturage kugubwa nabi na kiriya kigage, gusa avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ari umwanda cyakoranwe.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukora no kunywa inzoga z’inkorano, avuga ko ubuyobozi buzakomeza gukora igenzura ku bakora izo nzoga.
Ati: “Mu bugenzuzi dukora dufatanyije n’inzego z’umutekano twasanze inganda icyenda ari zo zemerewe gukora n’urwego rubishinzwe. Abaturage baba bakora izo nzoga mu buryo butemewe turabasaba kubireka, abaturage na bo bagashishoza bakanywa inzoga zujuje ubuziranenge kugira ngo barinde ubuzima bwabo, twebwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage tugenzura niba inganda zikora zifite ibyangombwa bibemera gukora.”
Yunzemo ati: “Hari abaturage na bo bashobora kwenga ibigage cyangwa izindi nzoga kugira ngo bigurishwe, na bo turabasaba ko babireka kuko kubikora na byo ni uruganda umuturage aba akoze kandi rutemewe bagomba kubicikaho Kuko ibyo nabyo byitwa inzoga z’inkorano.”
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, na we yavuze ko intara ayobora yafashe ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano.
Ati: “Mu ntara yacu ubu twatangiye igikorwa cyo kugenzura inganda zikora ku buryo butemewe. Ubu ikigo cy’igihugu kibishinzwe cyamaze kuduha urutonde rw’inganda zemewe.”
“Hari itsinda ryashyizweho ku rwego rw’intara riyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara, mu minsi mike tuzabamenyesha inganda twasanze zikora zidafite icyemezo kibemerera gukora.”
Mu karere ka Rwamagana hari inganda 9 zemerewe gukora inzoga inyinshi zikorwa mu bitoki.


