Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamamana, mu Kagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga; barasaba kurenganurwa ku karengane bakorerwa n’umuyobozi bwabageretseho icyaha cyo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces démocratiques de libération du Rwanda, (FDLR) no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umutwe wa Rwanda National Congress wa Kayumba Nyamwasa. Bavuga ko batangiye gutotezwa n’umuyobozi w’umudugudu kuva Muri Kamena 2019, ubwo batangiraga kwishyira hamwe ngo bishakemo ibisubizo bizanire umuriro nyuma y’uko bategereje umuriro bari baremerewe n’umuyobozi hifashishijwe inkunga ya Leta itera inkunga abaturage binyujijwe mu budehe. Twagirimana Gabriel avuga ko we na bagenzi babonye amashanyarazi batayabonye bakiyemeza gufatanya bakusanya amafaranga kugira ngo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kibahe umuriro, ariko ntibishimishe umuyobozi w’umudugudu wa Kamamana. Aganira n’Umunyamakuru wa BWIZA mu Karere ka Rwamagana, Twagirimana ati: “Twebwe nk’abaturage babonaga ko tubangamiwe no kutabona umuriro, bamwe muri twebwe twagiye kuri REG batubwira ko tubashije kwishyira hamwe tukabona ubushobozi baza bakaduha amashanyarazi dukeneye. Nkatwe nk’abari bagize ibitekerezo, twabigejeje kuri bagenzi bacu ngo twisungane nk’abaturage ngo tugure ibikoresho, ubuyobozi bumaze kubimenya byabaye ngombwa ko bamwe muri abo baturage bakubitwa bivuye ku muyobozi w’akagari n’umuyobozi w’umudugudu.” Twagirimana avuga ko bahohotewe bagakubitwa babeshyerwa n’ubuyobozi bwabashinjaga gutera inkunga Kayumba Nyamwasa ndetse no gukorana na FDLR. Ati: “Twabeshyewe n’umuyobozi ko twakusanyaga amafaranga yo gutera inkunga Kayumba Nyamwasa kandi tutamuzi, kandi badushinjaga gukorana na FDLR.” Hari abahunze bandi barakubitwa bikomeye Uyu avuga ko ubwo babafataga uwitwa Munyentwali Gerard uzwi nka Pasiteri na Ntahondereye bagerageje guhunga, abasigaye ari bo Twagirimana Gabriel na Nteziryayo Pacifique bakabatwara ku gisirikare cyari gikambitse ku kagari ka Kaduha bakabakubita inkoni nyinshi cyane ku buryo bagiye kwivuza. Munyentwali we avuga ko yahatiwe kwemera ko bakorana na Kayumba Nyamwasa yabyanga agafungwa iminsi itatu mu biro by’umurenge. Uyu muturage ati ” Ibintu byatubayeho ni birebire. Ubwo namenyaga ko bafashe bagenzi banjye nagiye kumenyesha ubuyobozi bw’akarere ikibazo cyanjye ngira ngo nishinganishe, ni bwo banyorohereje mu murenge wacu wa Munyaga tugezeho bambwiye ko ari njye kamanda w’umutwe wa Kayumba, ndetse bantegeka kwandika inyandiko byabaye ibintu birebire nababwiye ko ndi umuturage uretse ibya Bibiliya n’amashuri atandatu abanza nize nta mashuri nize yanjyana muri politike.” Ngo gtifu w’umurenge yamubajije impamvu ajya kubarega mu buyobozi, amutegeka kwandika ibaruwa y’uko yabashije guteranya abantu agakoresha inama ari mu cyunamo abandi bagiye biganiro, no gukoresha inama kandi akayikoresha mu ijoro. Yakomeje avuga ko yategetswe kwandika ko yatse abaturage umusanzu wa Kayumba, yarangiza akandika ko yasuzuguye ubuyobozi bityo akemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ati ” Nababwiye ko icyo ntazi ntakemera, bampaye urupapuro maze kwandika uko byagenze barambwira ngo mbisome maze kubisoma barambwira ngo sibyo twakubwiye mbabwira ko ntakwandika ibyo ntazi banyandikishije impapuro esheshatu babonye ntabyanditse bamfungira mu murenge iminsi itatu.” Ntahondereye Jean Claude na we avuga ko bahohotewe bazira FDLR, nyamara ntacyo bazi kuri uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ati ” Bagenzi banjye barakubiswe natwe duhungira mu buyobozi, Visi-Meya yahamagaye Chantal Gitifu wacu aramubwira ngo bohereze, tuhageze aho kuduhumuriza turahohoterwa kuko Pasteri yafunzwe iminsi itatu avamo atanze 10,000Frw naho njyewe ni we wankoreshaga korosi, urabona inkovu hano namaze nk’isaha nashingaga inkokora numvise meze nabi ndiruka ndacika ariko kugeza ubu turahohoterwa tuzira FDLR Kandi ubwacu turi abahinzi ntituragera no mu Mutara.” Ubuyobozi bwo buravuga iki? Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamamana, Nsabimana Augustin, yabwiye BWIZA ko bariya baturage bakubiswe kubera gushaka kurwanya inzego z’umutekano, akabashinja guharabika ubuyobozi no kudashaka ko ayobora umudugudu. Mudugudu Nsabimana abashinja kwigomeka, ati ” Ibyo bintu barakubeshya kuva ngiyeho ni abantu bashatse gusa naho bandwanya ngo ntibashaka ko nyobora, nyuma bakoresheje inama rwihishwa ngo barashaka umuriro haza kubaho akaduruvayo ubwo turabafata.” Yunzemo ati: ” Ni abo guharabika ubuyobozi, n’ubundi iyo habayeho urugomo igiti kibaho ibyo byo birasanzwe. Hari inzego z’umutekano zigera ahantu ziyambariye gisiviri bagufata ugasa nkaho ubarwanya, muri make abo ni abantu baharabika ubuyobozi akantu kabaye kose ngo umuyobozi akora gutya turabumva kuri Radiyo Izuba buri munsi; abo rero tubafata nk’inyangabirama.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaduha, Munyankindi Eric uyobora we yabwiye BWIZA ko avuga ko bariya baturage batazize guharabika ubuyobozi, ko ahubwo bigeze gukekwaho kwiba ibendera. Ati: “Ibyo gukubitwa reka nkufashe mbigusobanurire nari mpari. Twaje kubura idarapo icyo gihe twari dufite abasirikare badusuye bari bakambitse mu kagari kacu, inzego z’umutekano narazimenyesheje baraje badufasha gushaka idarapo kuko twibazaga uburyo ryibwe ku kagari irondo rihari,” Akomeza ngo ” N’uko bafashwe bakekwa amakuru yavuye hasi ariko ubusanzwe abo baturage ni abaturage beza badufasha muri gahunda za Leta turagendana. Icyo tugiye gukora n’ukubahuza n’uwo muyobozi wabo kugira ngo buri wese yubahirize inshingano ze.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yahakanye ko yamenye ikibazo cy’abo baturage ariko abizeza kugikurikirana. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mutoni Jeanne, incuro zose yahamagawe na BWIZA ngo agire icyo avuga kuri kiriya kibazo ntiyitabye, ubutumwa bugufi yandikiwe na bwo ntiyabusubije kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga. Nagira icyo atangaza, turi bukigeze ku basomyi n’abakunzi ba BWIZA. Aba baturage bashinjwa gufasha bantu ki? Kayumba Nyamwasa aba baturage bashinjwa gushakira amikoro, yari mu gisirikare cyarwanye intambara yo kubohora u Rwanda kuva mu 1990,yahawe imyanya itandukanye mu buyobozi bw’Ingabo z’ u Rwanda harimo no kuba Umugaba Mukuru aho yari afite ipeti rya Liyetona Jenerali kuva mu 1998 kugeza mu 2002. Yaje guhunga mu 2010 ajya muri Afurika y’Epfo ashinga ishyaka rya RNC kuri ubu hari abarifata nk’umutwe w’iterabwoba. Mu 2011, Nyamwasa yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda, ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 24, kwamburwa impeta za gisirikare no kugikurwamo. Rwamuhamije adahari ibyaha by’iterabwoba birimo za gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali. Ni ibyaha yagiye yumvikana kenshi ahakana mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ko byihishemo impamvu za politiki. Kuri FDLR, Ni umutwe witwara gisirikare washinzwe ahagana mu 2000 nyuma y’intambara ya ALIR. Bivugwa ko urimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba nabo bashyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

14 Responses
Rwamagana : Baravuga ko abayobozi bahohotera babashinja gutera inkunga Nyamwasa na FDLR
Ariko, kuki umuyobozi wese ubajijwe guhohotera abaturage yitwaza ko barwanyije inzego z’umutekano? Ese umutekano ni uw’abayobozi gusa, abaturage bo ntibawukeneye?
Idarapo se ryibwe KU biri by’AKagari gacumbitsemo abasirikare gute?

Ok ntawamenya gusa ntekerezako abo baturage batabishobora ariko ingabo zacu zirashishoza.Gusa hari abaturage bagifite imitwe irimo ubuterahamwe nkeka ko ari abo.Abo ngabo rero baramutse bagihari ahubwo baraswa kuko abantu barigishijwe bihagije

Rwamagana : Baravuga ko abayobozi babahohotera babashinja gutera inkunga Nyamwasa na FDLR
biteye isoni kabisa. ubuyobozi bwaho bwose babumanike.

Ndumiwe pe! Bibye idalapo kubiro byakagali kandi ariho abasilikare bari bakambitse? Abayobozi nkaba barahohotera abaturage bajya bibuka ko aribo bashinzwe kubungabunga umutekano wabo?

Ibi ntibikwiye mu Rwanda rwacu. Erega hariho abayobozi benshi bashinjwa cya cyaha cyo kwangisha ubuyobozi abaturage kikabahama, ahubwo ikibazo nuko ntarumva abakirezwe kandi bahari benshi.

Ntabaturage bagikubitwa ababikora bakurikiranwe namategeko.
Niba bashinjwa ibyaha hari inzego zishinzwe gukurikirana ibyo byaha ariko bitemejwe numuyobozi ko bakubiswe

Genda munyarwanda warakubititse! Iyo ibendera ribuze kdi hakambitse abasirikali, biryozwa abaturage,bakanahondagurwa!!! Ndumiwe koko!!