Rwamagana: Barinubira amashuri yubatswe mu kibuga cyakiniragaho ibigo by’amashuri 5

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri n’abarimu barinubira ko ikibuga cyakoreshwaga n’ibigo by’amashuri bitanu byose byubatse ku butaka bwa Paruwasi ya Rwamagana cyarubatswemo amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucuke mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu visenti wa Pawulo.

Umwarimu wigisha muri kimwe mu bigo bitanu byifashishaga icyo kibuga bari barahaye izina ku mukino yabwiye Bwiza ko kubaka amashuri byonyine bidahagije hadatekerejwe n’aho abana bagomba gukinira.

Yagize ati: “Ikibuga abanyeshuri bose biga mu mashuri yubatse ku butaka bwa Paruwasi bakiniraga hariya ku mukino kuko kiriya kibuga kuva kera cyakoreshwaga n’urubyiruko rw’abakirisitu ariko twanacyifashishaga dukoresha siporo. Ni yo mpamvu dusaba ko hakorwa ibibuga by’imikino tuzajye tubona aho abana bakorera siporo. Kandi uretse no gukora siporo isanzwe, abana bagomba kubona ago bakinira mu gihe bari mu karuhuko.”

Umunyeshuri wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Visenti wa PAwulo (Saint Vincent de Paul) yavuze ko kutagira aho bakinira babangamiye .

Yagize ati: “Twaje kwiga bafunguye amashuri dusanga aho twakiniraga ikibuga bacyubatsemo amashuri yigiramo abana bato, ntabwo bigeze badukorera ibindi bibuga dukiniramo kandi bitubangamiye kuko iyo tugeze mu mwanya wo gukina turaganira byonyine kuko ntaho twakiniraga nyamara bakatubwira ko gukora siporo Ari byiza Kandi tudafite aho twayikorera.”

Umuyobozi wa G.S Saint Vincent de Paul, Safari Ignace yabwiye iki gitangazamakuru ko Paruwasi yemeye kubaha ubutaka bwo kubahakoreraho ikibuga cyo gukiniraho.

Yagize ati: “Hariya twahubatse amashuri kubera ko Leta yari itwemereye kubaka amashuri kandi twari dufite ibibazo cy’ubucucuke mu mashuri. N’ubwo hakoreshwa n’ibigo byubatse ku butaka bwa Kiliziya ariko hari aha Paruwasi yarahatanze ngo hubakwe ibyumba bishya by’amashuri n’aho ikibuga cyo gukiniraho Paruwasi yatwemereye ubutaka inyuma y’ahubatse ugana ku irimbi ahari ibiti batemye tuzahatunganya abana bazajye bahakinira.”

Amakuru Bwiza ikesha abasaza b’inararibonye bavuga ko aho hubatswe amashuri kuva kera hari ikibuga cyakoreshwaga n’urubyiruko rw’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ariko hakanakinira n’ubundi rubyiruko rwaturukaga mu mujyi wa Rwamagana, amakuru twahawe avuga ko hanakiniraga ikipe yitwaga Tigre Noire yashinzwe n’umupadiri w’umuzungu witwa Tiziyano ndetse ikipe ya Rwamagana Sports ikaba yarahakoreraga umwiherero.

Ibigo by’amashuri byakoreraga siporo kuri icyo kibuga ni G.S Vincent de Paul, Saint JosephTVET School, College Marie Reine de la Paix, Ecôle Promaire Les Hirondelles de Don Bosco na Ecôle Primaire Espoire .

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Barinubira amashuri yubatswe mu kibuga cyakiniragaho ibigo by’amashuri 5
    Ibi biri mu bintu biteza inda mubangavu ni sujet nini cyaneee

  2. Rwamagana: Barinubira amashuri yubatswe mu kibuga cyakiniragaho ibigo by’amashuri 5
    Ibi biri mu bintu biteza inda mubangavu ni sujet nini cyaneee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *