Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahagaritswe ku kazi ku bwo guhutaza abaturage.
Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’aka karere, rwavuze ko uyu gitifu yagaritswe bitewe n’ibirego byo guhutaza abaturage.
Buti “ Nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano! Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.”
N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butavuga amazina y’uyu gitifu n’aho yayoboraga, Umunyamakuru wa Bwiza.com muri aka karere, avuga ko uwatawe muri yombi ari Gitifu w’Umurenge wa Munyiginya, Havugimana Emmanuel kuko ngo yakubitaga abaturage abaryoza mitiweli (ubwisungane mu kwivuza).
Ibi bibaye nyuma y’aho nanone mu Karere ka Rwamagana, mu Kuboza 2017 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishori mu Murenge wa Nyakariro, yavuzweho gukubita abaturage akabagira intere kubera kutishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.


