Abatuye mu mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire baratamba basaba ubuyobozi gukurikirana amafaranga y’imisanzu ndetse n’inkunga y’ubudehe bakeka ko byiririwe n’abayobozi.
Abaturage baganiriye na bwiza bahavuga ko hashize imyaka 3 batanze amafaranga basabwa n’abayobozi b’umudugudu bababwira ko bagiye kubaha ivome rusange.
Umuturage twise Ngarambe ku mpamvu z’umutekano we yavuze ko bamaze igihe basobanuza aho amafaranga batanze yagiye kuko ivomero bijejwe ntaryo bahawe.
Ati: “Mu nama twakoze abayobozi bayobora umudugudu wa Gisanza,baratubwiye ngo inkunga y’ubudehe ihabwa umudugudu tuzayubakamo ivomo rusange ,ariko bemeza ko buri rugo rutanga amafaranga 1100 ndetse bayatwaka nabi kuko wavugaga ko ntayo urabona bakakujyana ku biro by’umudugudu hariya haruguru ariko igitangaje ntabwo bigeze batuzanira amazi ,ntibigeze banadusubiza amafaranga yacu twatanze. ”
Umuturage wiswe Munyaneza ku mpamvu z’umutekano we yemeza ko uretse imisanzu batanze n’inkunga y’ubudehe yatanzwe yaburiwe irengero ndetse umuturage ubibajije ubuyobozi bw’akagari n’umurenge batabikurikirana
Agira ati: “Twebwe batubwiye ko tugiye guhabwa inkunga y’ubudehe tugashyiraho uruhare reach kugirango tubone amazi hafi kuko ivomo dufite rindi riri kure ndetse uhavomesha ntabwo aboneka neza igice dutuyemo byadusabaga kuvomo mu kabande mu murenge wa Kigabiro,twumvaga ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka ariko turakeka ko Ayo twatanze n’inkunga y’ubudehe byose byiririwe nabo twahaga amafaranga,abari bayishinzwe ni abayobozi mwatubariza aho bayashyize. Twebwe tugerageza kubibaza abayobozi b’akagari n’umurenge iyo badusuye ariko ukabona ko batabyitayeho.”
Ivomo rusange ryagombaga kubakwa mu butaka bwa Icyitegetse Saverina wagombaga no gukora imirimo yo gucuruza Ayo mazi.Uyu mukecuru nawe yemeza ko yategereje ko bubaka ivomo araheba
Yagize ati”Bansabye ubutaka bwo kubakamo ivomo ndabubaha ndetse bakora umuganda bazana umucanga wo kuryubaka ariko baraza wa mucanga barawutwara batambwiye impamvu batubatse Kandi bari bahapimye ‘
Umunyamakuru wa Bwiza.com yagerageje guhamagara telefone y’umuyobozi w’umudugudu witwa Mukarudasingwa ubwa mbere yitabwa na Mutekano ,indi ubwa kabiri yitabwa n’undi muntu wavuze ko mudugudu yayimushyiriye ku muriro .
Umunyamanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwulire Kayitesi Faina yavuze icyo kibazo atakizi kuko byakozwe adahari.
Rwagasana Jean Claude umunyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire yavuze ko icyo kibazo agiye kugikurikira
Ati: “Ntabwo icyo kibazo nari nkizi ariko icyo nakubwira hariya nta kibazo cy’amazi bafite ariko bitavuze ko tugomba kubikurikirana no kuwa mbere nzaba nagiyeyo nzabaza uko biteye.”
Uretse mu murenge wa Mwulire muri Rwamagana, hari ibikorwa remezo byatanzweho amafaranga avuye mu ngengo y’imari ya Leta ariko ubuyobozi ntubikurikirane imicungire yabyo bimwe ntibikorwe uko byari biteganyijwe ibindi bigakorwa ariko ntibyitabweho bigaragara ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye bakorera ku gitutu cy’imihigo ibikorwa bitari mu mihigo y’akarere ntikorwe neza.



2 Responses
Rwamagana: Imisanzu batanze n’inkunga y’Ubudehe byaburiwe irengero
Ariko bazahora bavuga ngo ntibabizi koko!
Bene aba bayobozi baba bakwiye gukurikiranwa bakayishyura, batayabona akava mu mitungo y’abayariye n’abandi bakora nabi nka bo bikababera isomo mu gihugu kandi igihano bahawe kigatangazwa. Ni bwo bwo buryo bwonyine bwatuma iyo ngeso yo kurya iby’abaturage icika.
Rwamagana: Imisanzu batanze n’inkunga y’Ubudehe byaburiwe irengero
Ariko bazahora bavuga ngo ntibabizi koko!
Bene aba bayobozi baba bakwiye gukurikiranwa bakayishyura, batayabona akava mu mitungo y’abayariye n’abandi bakora nabi nka bo bikababera isomo mu gihugu kandi igihano bahawe kigatangazwa. Ni bwo bwo buryo bwonyine bwatuma iyo ngeso yo kurya iby’abaturage icika.