Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu murenge ya Kigabiro barinubira gushyirwa mu byiciro by’ubudehe hatagendewe ku mibereho yabo ndetse bamwe bagashinja abayobozi guhisha ko bafite abakene mu mudugudu yabo.

Umunyamakuru wa Bwiza.com ku wa 5 ukuboza 2020 yageze ahakorerwaga igikorwa cyo gushyiraho abaturage mu byiciro by’ubudehe, ahasanga abaturage bafite uburakari kubera ibyiciro bashyizweho.

Abaturage bavuga ko abayobozi mu mudugudu babangamiye igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro hagendewe ku buryo babayeho.

Umudugudu wa Kabuye waranzwemo impagarara biturutse ku baturage bahabwa ibyiciro ntibabyishimire bavuga ko batari bakwiye kubishyirwamo.

Gahonzire Consolee ni umwe mu batakambye avuga ko icyiciro cya B ahawe atagikwiye. Aganira na Bwiza.com yagize ati: “Banshyize mu cyiciro cya B kandi ntacyo mbasha kwikorera, uretse uturyango nkodesha bakampa amafaranga ibihumbi mirongo itatu gusa nitwo tuntunze uko undeba ndi umukecuru ntabwo mbasha gukora. Nababwiye ko ntakwiye icyo cyiciro baranga bakishyiramo nkaba nsaba ko bandenganura nkahabwa icyiciro nkwiye”.

Umuhoza Falida yabwiye iki gitangazamakuru ko abayobozi b’umudugudu ari bo batumye ajya mu cyiciro cya C nyamara yari mu cyiciro cya ka biri mu byiciro bisanzwe bikoreshwa.

Agira ati: “Abayobozi barabizi ko ari bo bankuye mu nzu bari baraducumbikiyemo hano ku kagari bakayidukuramo batubwira ko bazatwubakira, ni bo ubwabo bampaye akazi ku kagari ko gukora isuku kuko babonaga ntishoboye ndibaza niba bashyize mu cyiciro cya C mbese ni icya gatatu. Ubu ntabwo ngira aho mba, ntacyo ntunze cyatuma banshyira mu bishoboye.”

Umuhoza arakomeza avuga ko abayobozi bahisha ko mu mudugudu harimo abakene, ati “Ikibazo dufite mu mudugudu wa Kabuye bahisha ko bafitemo abakene.”

Umuturage utuye mu mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire avuga umuyobozi w’umudugudu witwa Mukarudasingwa yanze ko abaturage bashyirwa mu cyiciro cya D.

Agira ati: “Abaturage bo mu mudugudu wacu turasaba ko mwadukorera ubuvugizi, ibyiciro by’ubudehe bigakorwa neza kuko birimo gukorwa ntabi kubera umuyobozi wacu wangaga ibyemejwe n’abaturage yanga ko bashyirwa mu cyiciro cya D tukibaza these badushyize muri C kandi hari abaturage twabonaga bakwiye Kujya muri D na E”

Ubuyobozi b’akarere ka Rwamagana bwemeza ko abaturage bazashyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye, bazajurira bakarenganurwa nk’uko byemezwa na Mutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Visi Meya Mutoni yagize ati: “Twahuguye abantu mu murenge yose, na bo bajya guhugura abazafasha gushyira abaturage mu mu byiciro by’ubudehe kandi birimo gukorerwa mu masib, kandi ntibishoboka ko isibo yose yarenganya umuturage ariko abaturage bemerewe kujurira mu gihe batishimiye ibyiciro bahawe”.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    No mumureng wa mwurire akagali ka ntunga Niko bimeze usanga abayobozi bakora uko bishakiye batumva imyanzuro yinteko yabaturage ngo bagendere kubushobozi bwingo zabo kandi baba bayitumije

  2. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    No mumureng wa mwurire akagali ka ntunga Niko bimeze usanga abayobozi bakora uko bishakiye batumva imyanzuro yinteko yabaturage ngo bagendere kubushobozi bwingo zabo kandi baba bayitumije

  3. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    No mumureng wa mwurire akagali ka ntunga Niko bimeze usanga abayobozi bakora uko bishakiye batumva imyanzuro yinteko yabaturage ngo bagendere kubushobozi bwingo zabo kandi baba bayitumije

  4. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    No mumureng wa mwurire akagali ka ntunga Niko bimeze usanga abayobozi bakora uko bishakiye batumva imyanzuro yinteko yabaturage ngo bagendere kubushobozi bwingo zabo kandi baba bayitumije

  5. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    ntakundi abo bavandimwe ni ukwihangana sibo bonyine bahuye nako karengane k’ibyiciro by’ubudehe.natwe mu karere ka Rwamagana,umurenge wa Muyumbu, akagari ka Akinyambo,umudugudu wa Ryabaheshwa bagushyiraga mu cyiciro cya c ngo kuko ufite amaguru n’amaboko yo gukora,kandi uri nyakabyizi winjiza munsi ya frw 45000 wakagombye kujya mu cyiciro cya D.

  6. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    ntakundi abo bavandimwe ni ukwihangana sibo bonyine bahuye nako karengane k’ibyiciro by’ubudehe.natwe mu karere ka Rwamagana,umurenge wa Muyumbu, akagari ka Akinyambo,umudugudu wa Ryabaheshwa bagushyiraga mu cyiciro cya c ngo kuko ufite amaguru n’amaboko yo gukora,kandi uri nyakabyizi winjiza munsi ya frw 45000 wakagombye kujya mu cyiciro cya D.

  7. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    Ubundi igituma abantu barwanira ibyiciro ni inkunga Leta iha abantu ibigendeyeho,rwose bazareke zijye zihabwa abo abaturage bemeje mu nteko z’abaturage naho kugendera Ku byiciro kandi ubuzima ari gatebe gatoki mbona nta kigenda!

  8. Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
    Ubundi igituma abantu barwanira ibyiciro ni inkunga Leta iha abantu ibigendeyeho,rwose bazareke zijye zihabwa abo abaturage bemeje mu nteko z’abaturage naho kugendera Ku byiciro kandi ubuzima ari gatebe gatoki mbona nta kigenda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *