img-20220206-wa0040.jpg

Rwamagana: Prof. Nshuti yibukije abayobozi ko imishahara yabo iva mu misoro y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Ubwo Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba imboni y’akarere ka Rwamagana, Prof Nshuti Manasseh, yasozaga umwiherero wahuje abagize inama njyanama y’akarere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, yabasabye kwibuka ko inshingano zabo bazihabwa mu nyungu z’abaturage ndetse ko bahembwa amafaranga ava misoro batanga.

Umwiherero wabaye kuva ku wa 3 Gashyantare 2022 kugeza kuwa 5 Gashyantare 2022 ubera mu Karere ka Bugesera.

Dr Rangira Lambert, Perezida w’inama njyanama yavuze ko biyemeje gukorana n’ubuyobozi n’abakozi b’akarere kugira ngo bafashe guhindura ubuzima bw’abaturage.

Agira ati: “Nk’abajyanama bashya muri uyu mwiherero twari dufite intego yo kureba uburyo bwo guteza imbere akarere kacu. Ibyo tugiye gushyiramo imbaraga ni ugukurikirana ibikorwa byose kandi tugakorana n’abayobozi twese dukorera hamwe. Dufite icyizere ko tuzakorana neza kuko ubu tugiye gushyiraho amatsinda y’abajyanama azakurikira uko ibikorwa bizakorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi yavuze ko bagiye gushyiraho imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bizakurikira abashoramari bazaha akazi abaturage.

Ati: “Uyu mwiherero wahuje inama njyanama n’abayobozi batandukanye wari ugamije gushyiraho umurongo mugari tugiye gukoreramo, icya kabiri twafashe umwanya kwisuzuma tureba ibyo twakoze neza turabishima ariko ibitaragenze neza nabyo twabihaye umurongo.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza agira ati: “Minisitiri imboni y’akarere ka Ramagana yatugiriye inama, mubona ko akarere kacu katarimo kwihuta mu iterambere uko tubyifuza, fukaba tugiye kubaka ibikorwa remezo bizareshya abashoramari bakazana ibikorwa bizaha abaturage bacu akazi.”

Prof Nshuti Manasseh yasabye abayobozi kwicisha bugufi bakumva ko imisoro abaturage basore ariyo ivamo imishahara bahembwa, bakirinda kwigira ibitangaza mu baturage.

Agira ati: “Turi aha ngaha kubera Abanyarwanda, ni bo duhagarariye. Hmuyobozi atanga urugero mu bo ayobora. Turebeye kuri Perezida wa Repulika uburyo yicisha bugufi akegera umuturage wo hasi. Abaturage nibo batuma duhabwa inshingano, ni yo mpamvu tugomba kumva ko databuja ari umuturage twe turi abaja b’Abanyarwanda.”

Prof Nshuti yibutsa abayobozi ko bagomba gukorera abaturage bitanga kuko ari bo bakoresha babo. Agira ati: “Ibyo dukora byose tubikorera Abanyarwanda, buri
muntu uri mushingano akore nk’uwikorera abe intangarugero. Kwitanga mu byo dushinzwe ni umuco w’Abanyarwanda. Byatunaniza iki guteza imbere umuturage? Mwibuke ko abaturage ari bo batuma turi mu nshingano, mwibuke ko imishahara yacu duhembwa iva mu misoro y’Abanyarwanda.”

Umwiherero w’inama njyanama witabiriwe n’abagize inama njyanama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 14, abakozi bayobora amashami mu Karere, abahagarariye abakorera n’abafatanyabikorwa. Wafatiwemo imyanzuro 11 yitezweho kwihutisha iterambere.
img-20220206-wa0040.jpg
img-20220206-wa0042.jpg
img-20220206-wa0043.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *