Rwamagana: Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo

Sangiza iyi nkuru

 Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo, ko n’ubwo waturuka mu bindi bice by’igihugu ukajya kugaturamo uba ufite amahirwe angana n’ay’abo uhasanze.

Ibi bubitangaje nyuma y’inkuru y’umugore witwa Nyampinga Anisie utuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro ku wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018 watangarije Bwiza.com ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, ndetse ko ahohoterwa ahorwa kutaba kavukire.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Regis, aganira na Bwiza.com, yavuze ko abaturage bose batuye muri aka karere bafite uburenganzira bungana.

Yagize ati “ntabwo umuturage ashobora guhohoterwa azira ko atavuka muri Rwamagana kuko abaturage benshi batuye muri Rwamagana ntabwo bahavuka, hari abavuye mu Majyaruguru, mu Burengerazuba n’ahandi, bamwe barahinga abandi n’abacuruzi kandi bose ubuyobozi bubafata kimwe kuko ni Abanyarwanda, bagomba kugira ubwisanzure busesuye”.

Yakomoje ku ihohoterwa ryakorewe Nyampinga Anisie, ati “kuba Nyampinga yaravuze ko yahohotewe azira ko atahavuka bisa nkaho yabyitiranyije kubera agahinda akabivuga ko ari byo yazize, twe twarabikurikiranye dusanga koko yarakubiswe bitewe n’uko abana be barwanye n’umuturanyi we, biza gutuma agirana Amakimbirane  n’undi mugore nyina wabo bana witwa Murekatete Seraphine, hanyuma we n’umukwe we baramukubita, twe nk’ubuyobozi icyo kibazo tumaze kukimenya twakoresheje inteko y’abaturage batuye aho ndetse ubu ikirego cye kiri muri RIB kugira ngo abamukubise bakurikiranwe”.

photos
Nyampinga Anisie wahohotewe n’abaturanyi be

Mukamurigo Viviane avuga ko Nyampinga ari umuturanyi mwiza ariko bamwe mu bagore bakaba batamuvuga neza bitewe nuko ngo bamukekaho kwigarurira abagabo babo.

Ati “koko Nyampinga yarakubiswe ariko ntabwo yazize ko atavuka hano, nanjye ubwanjye ntabwo mvuka inaha ariko nta kibazo ngira, aracuruza twese tukamugurira ,ariko hari abagore batamuvuga neza bavuga ko abagabo bamukunda kuko acuruza akabari kandi aracyari muto, bituma abona abagabo bakunda kumugurira, abagore babo bamwishyiramo kuko ni umuntu ubusanzwe ubana neza na buri wese”.

Mudaheranwa Regis avuga ko nk’ubuyobozi bw’aka karere, basaba abagatuye bose kubana neza mu mahoro.

Rwamagana: Umugore Uhorwa Kutaba ‘Kavukire’ Ahohoterwa Ubuyobozi Burebera

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *