Umwaka wa 2019 uvuze byinshi ku gihugu nkâu Rwanda, cyane cyane mu rwego rwâumutekano nâububanyi nâamahanga! kuko usize benshi mu nyeshyamba n’abayobozi bayo barwanya leta y’u Rwanda bishwe, hari abagaruwe mu gihugu, abandi basubiranyemo. nubwo havugwa umutekano mwiza, mu bubanyi nâamahanga ho ibyiza byinshi bibangikanye nâ âigitotsiâ mu mibanire nâabaturanyi. Urugamba rukomeye mu rwego rwa dipolomasi (diplomacy)!
U Rwanda ni igihugu kimaze kwiyubaka no kugera kuri byinshi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byari urugamba rutoroheye igihugu muri rusange nâabayobozi, ku mpande zitandukanye. Ibi byatumye amahanga nâabanyarwanda ubwabo bakora bivuye inyuma kugira ngo igihugu kiyubake, cyongera gutekana ndetse kibe nyabagendwa. Umutekano , ububanyi nâamahanga nâibindi tudatindaho, dore ko ari byinshi, biba bigize ubuzima bwâigihugu muri rusange. Aho habaye ibitero by’abagizi ba nabi byabaye inshuro zitandukanye ndetse bidasize ububanyi n’amahanga
Twavuga ko u Rwanda rwakomeje kwiyubaka mu buryo ubu nâubu , ariko mu ibice bituma igihugu kigira iterambere harimo kuba gifite umutekano wizewe. Koko rero, nta munyamahanga wagenderera igihugu atizeye umutekano! Ikindi ni uko igihe igihugu cyaba gifite ‘diplomacy’ ijegajega, byagorana ko habaho ubuhahirane nâimigenderanire myiza, dore ko biri mu bizana amadovize , ndetse bigatuma igihugu kiba ubukombe mu rwego mpuzamahanga.
Tugaruke ku mutwe wâinkuru : umutekano na dipolomasi (diplomacy) nkâ inkingi za mwamba mu gutuma igihugu nâubuyobozi bwacyo bigirirwa ikizere. Iyo dusubije amaso inyuma, dusanga umwaka wa 2019 usize Leta yâu Rwanda hari byinshi yishimira mu rwego rwâumutekano, nubwo hakiri byinshi byo gukora. Usize na none abashinzwe dipolomasi (dipromacy ) bishimira byinshi bituma igihugu gihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga . Nyamara, hari urundi ruhande rwijimye, kubera ko usize urwikekwe no kurebana ay’ingwe kw’ibihugu bituranye nâu Rwanda, ari nako abaturage babyo bakomeje kuhababarira kuko nta buhahirane bukiharangwa.
Abarwanya u Rwanda mu marembera!
Urwego rwâububanyi nâamahanga, cyangwa se dipolomasi (diplomacy), rwageze kuri byinshi byiza, byagize nâakamaro ku rwego rwâumutekano wâigihugu. Urugero ni nkâ ibimaze iminsi bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahari hakambitse imitwe irwanya leta yâu Rwanda, nka FDLR , RUDI-URUNANA, CNRD , P5 na FLN. Bivugwa ko ingabo za FARDC zayijegeje igatatana, bamwe bagafatwa bagasubizwa mu Rwanda. Si aba gusa kandi, kuko nâishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa (RNC) ryagizweho ingaruka habaho gusubiranamo no kwirukanwa kwa bamwe.
Uyu mwaka wa 2019 muri RNC bafatwa nka opozisiyo ikomeye ntibahiriwe , ariko ibi byose bishingiye ku mwuka mubi wari mu bayoboke bâiri shyaka, umwuka waje kubaho mubi cyane nyuma y’ ibura ry’ umuyoboke waryo ukomeye Ben Rutabana, ibintu bitavuzweho rumwe bityo bitera amakimbirane, aho byagaragaye ko hari igice kiyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa n’ icy’abamurwanya.
âIbitero shumaâ bihungabanya umutekano
Umwaka wa 2019 wabayemo ibitero bihungabanya umutekano, ndetse bikica abaturage, mu ntara zâIburengerazuba, Amajyarugu no mu y ‘ Amajyepfo mu turere twa Rubavu, nko mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Musanze.
Inzego zishinzwe umutekano w’ igihugu zagiye zigaragaza ko abagabye ibyo bitero babaga baturutse muri Congo no mu Burundi, ibitero byagiye bikomwa imbere nubwo hari byagendaga bihitana ubuzima bw’ abaturage.
Umwaka wa 2019 utangira, u Rwanda rwashyizwe mu duce tutizewemo umutekano, cyane cyane ahegereye parike ya Nyungwe, Parike y’ Akagera n’ iy’ i Birunga, ahegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ibihugu bimwe bikomeye kandi by’ ibihangange bikaba byarabujije abaturage babyo kwirinda gukora ingendo no gutemberera muri ibyo bice.
Tugarutse kuby’umutekano bifitanye isano na dipolomasi (diplomacy) umuntu yavuga ko umwaka wagenze neza kuko urangiye bamwe mu bayobozi bâimitwe yigambaga guhungabanya umutekano w’ u Rwanda, barakomwe mu nkokora, abandi bakaba bari imbere yâubutabera, mu gihe nta makuru yizewe agaragaza ko u Rwanda rwabigezeho ku mbaraga za gisirikari hanze yarwo, usibye iza dipolomasi (diplomacy). Icyibazwa gusa kugeza ubu akaba ari ukuntu igihugu nka Congo cyaba cyaribwirije kurwanya iyo mitwe yari imaze imyaka 25 ihakorera nta nkomyi.
Mu rwego rwo gusenyuka kw’ iyo mitwe, nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu zatambutse, twavuga bimwe mu by’ ingenzi byayibayeho. Tariki ya 17 Nzeri 2019, mu rukerera, igisirikare cya Leta (FARDC), cyatangaje ko cyishe Lt Gen. Mudacumura Sylvestre, wari umuyobozi wâinyeshyamba za FDLR/FOCA, yicanwa n’ ibindi byegera bye birimo Col Serge, wari umunyamabanga we, Maj Gaspard wari umurinzi we mukuru, na Soso Sixbert wari umunyamabanga wihariye wa FFLR-FOCA, naho abagera kuri 15 bafatwa mpiri. Iki gitero kikaba cyarabereye muri Bwito muri Teritwari ya Rutshuru.
Bidatinze haje amakuru ry’ iyicwa rya Brig. Gen. Juvenal Musabyimana wari uzwi ku mazina ya Afurika Jean Michel wayoboraga umutwe wa RUD- Urunana witandukanije na FDLR, wiciwe mu Busanza muri Teritwari ya Rutshuru.
Kuwa 03 Ukoboza 2019 hatawe muri yombi Lt. Col Manudi Asifiwe wari umuyobozi wa CRAP, umutwe w’ingabo kabuhariwe wa FDLR, amakuru akaba avuga ko yaba yaragejejwe mu Rwanda. Muri icyo gitero kandi haguyemo abandi basirikari bakuru b’ uwo mutwe barimo Col. Muhawenimana Theogene alias FESTUS, Gen.Wilson Irategeka, Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado, Maj Runyuki, Maj.Kibata,Capt Tumaine Maurice, na Capt. Sibomana Musafiri nâabandi barwanyi bato.
Umuriro uzabotsa
Iyi ni umvugo yagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki ya 8 Gicurasi 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yavugaga ko abantu bashaka guhungabanya umutekano wâu Rwanda, baba bari mu mahanga cyangwa ahandi, bagomba kwitonda, kuko u Rwanda rufite imbaraga zo guhangana na bo.
Ubwo yari mu Karere ka Burera, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bafite imigambi mibi ku Rwanda, bari mu mahanga. Avuga ko bamwe bazizana mu Rwanda cyangwa bagafatwa. Yari ahereye ku bantu bigamba ibitero bakoresheje amaradiyo mpuzamahanga na internet, avuga ko bibwira ko bari kure yâu Rwanda, kuko ‘ntaho bahurira nâumuriro’. Yagize ati âWaba uri muri Amerika, Afurika yâEpfo, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure. Ariko uri kure kuko ntaho uhuriye nâumuriro. Ariko umunsi mwawegereye uzabotsa. Ibyo bari bakwiye kuba babizi, ari bo, ari nâababashyigikiye, bazi ko hano batahakinira, nta kuhanikinira.â
Abari mu mitwe irwanya Leta yâu Rwanda bisanze i Kigali
Rtd. Maj. Mudathiru yarasiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, akaba yari umwe mu bakuriye umutwe wâinyeshyamba za P5 bivugwa ko ari uwa Gen. Kayumba Nyamwasa. Yafashwe mpiri yoherezwa mu Rwanda, ubu akaba akurikiranywe n’ ubutabera hamwe nâabandi bagenzi be.
Si uwo gusa kuko tariki ya 05 Werurwe 2019, Leta yâ u Rwanda yemeje ko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega bagejejwe mu Rwanda nyuma y’ aho bafatiwe i Bunagana muri Congo, bivugwa ko bari bavuye mu nama i Kampala muri Uganda.
Mu kwezi kwa Mata hagati, ni bwo hatangajwe indi nkuru nziza ku Rwanda ko Maj. Calixte Sankara yafatiwe muri Comores. Leta yâu Rwanda yemeje ifatwa rya Sankara ivuga ko imufite guhera tariki ya 13 Mata 2019 ari bwo yafashwe akazanwa mu Rwanda. Maj. Sankara yari umuyoboke wa FLN, akanaba yari abareye umuvugizi w’ uwo mutwe wagiye wumvikana mu bitero byo mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe.
Ububanyi nâamahanga
Imbaraga zâu Rwanda mu bubanyi nâamahanga zarigaragaje muri uyu mwaka dusoza aho waranzwe nâingendo nyinshi zâAbayobozi bakuru bâigihugu, harimo iza Nyakubahwa Paul Kagame. Izo ngendo zabaga zigamije gukomeza umubano nâibindi bihugu nâimiryango mpuzamahanga. Muri urwo rwego kandi habaye n’ ibindi bikorwa byareberwa mu nguni eshatu hibaza icyo byagezeho; niba byaragenze neza, biraringaniye cyangwa byagenze nabi. Izo nguni eshatu zikaba zerekana ishusho y’uko dipolomasi (diplomacy) yagenze.
Mu byagenze neza, ibiringaniye n’ ibitaragenze neza ntabwo turi bubirondore byose usibye kuvuga kuri bimwe by’ ingenzi byaranze uyu mwaka nko kuba: Kompanyi y’Indege yâu Rwanda, RwandAir, yaraguye amarembo mu bihugu by’amahanga harimo na DRCongo aho ikora ingendo kabiri mu cyumweru;
umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatangiye ku mugaragaro imirimo ye nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rwâigifaransa, OIF;
U Rwanda kuba rwaremerewe kuzakira nama yâumuryango wâibihugu bivuga ururimi rwâIcyongereza, Commonwealth, izaterana mu mwaka utaha wa 2020. Iyo nama ya Commonwealth ihuza abakuru b’ ibihugu na za Guverinoma, bo mu bihugu byose bigize uyu muryango. Ni inama ikomeye y ‘ uyu muryango, ihuza ibihugu binyamuryango bigera kuri 53. Iheruka ikaba yarabereye mu Bwongereza mu Mugi wa Londres, muri Mata uyu mwaka. Ibi si impanuka ahubwo ni ibigaragaza ubushongore nâubukaka nâimbaraga ziba zakoreshejwe muri ‘lobbying’ kugira ngo igihugu gitoranywe kuyakira .
Ibyamamare nâabakuru bâibihugu basuye u Rwanda
Abayobozi bakuru basuye u Rwanda, barimo abaje mu nama zitandukanye ndetse nâibirori byagiye bitegurwa ku rwego rwâigihugu. Miribo twavuga nka Perezida wa GuinĂ©e Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yasuye u Rwanda ku wa 14 Mutarama 2019. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye uruzinduko rwâakazi mu Rwanda ku wa 11 Werurwe 2019. Perezida Tshisekedi wari witabiriye inama ihuza abayobozi bâibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum, yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 24 Werurwe 2019. Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Centrafrique; Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe; Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana; Perezida Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo; Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone; Perezida Hage Geingob wa Namibia; Perezida wa Tchad, Idris Deby Itno; Perezida wa Djibouti, IsmaĂŻl Omar Guelleh; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Ahmed Abiy. Umuyobozi wâIkirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu 2019, yaje mu Rwanda inshuro ebyiri. Hari nâabandi benshi tutavuze, ariko ibi byose ukaba wabirebera mu kugera ku rwego rwiza rwa Diplomacy.
Burundi na Uganda: Umwuka mubi mu baturanyi
Abakuru bâibihugu bya Uganda nâu Rwanda basinye, i Luanda muri Angola, amasezerano yâubwumvikane hagati bâibi bihugu byombi. Isinywa ryâamasezerano nkâaya ni ikintu cyiza. Cyane cyane ko abaturage bari bahanze amaso kuba umwuka mubi, umaze imyaka ibiri irenga, wari ugiye kurangira. Nyamara kugeza ubu ayo masezerano, ntacyo arageraho giha abaturage icyizere cyo kongera kugenderana.
Indi nguni itari nziza umuntu yareberamo ibitaratunganye muri diplomasi, ishingiye na none kuri iyo ya kabiri. Amasezerano ya Angola yateganyaga ko amatsinda yâimpuguke zâibihugu byombi, zigizwe nâabaminisitiri bâububanyi nâamahanga, abashinzwe umutekano nâiperereza, zigomba guhura no gusuzuma uko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe Angola yashyirwa mu bikorwa. Bwarakeye ibihugu byombi bikomeza gusa nâibihanganye mu ntambara yâamagambo, biciye mu bitangazamakuru bishamikiye kuri Leta, kandi ibyo byari binyuranyije nâibiteganywa nâayo masezerano.
Inama ya mbere yâizo mpuguke yateraniye i Kigali, ariko ibyayivuyemo ntibyashyizwe mu bikorwa. Iyakurikiyeho yabereye i Kampala, yo izo mpuguke ntizabashije kumvikana ku buryo zatandukanye nta byemezo biyifatiwemo. Aha bikaba byarababaje abaturage bamwe, bavuze ko hatitawe ku nyungu zabo.
Usibye Uganda, u Rwanda rwakomeje kugirana umwuka mubi nâu Burundi, aho ibihugu byombi byakomeje kurebana ayâingwe kuva aho Pierre Nkurunziza atorewe kuyobora u Burundi nâigihe Coup d’Etat yakorewe igapfuba.
Hagiye habaho guterana amagambo nâibikorwa byâumutekano muke ku mupaka, buri gihugu gishinja ikindi kugitera, ariko buri ruhande rukabihakana. Ibyo kutumvikana kwâibyo bihugu byâibituranyi byakomeje gutera impungenge nâamakenga abaturage, ku buryo imigenderanire isa n’iyahagaze. Hakomeje kandi kuba ubwoba ko igihe icyo ari cyo cyose akarere gashobora kuvukamo intambara, mu gihe hatagize igikorwa hakiri kare.
Urugamba rwo kugarura umwuka mwiza mu karere
Uyu mwaka usigiye akazi katoroshye abakora dipolomasi (Diplomacy). Impamvu ni uko bigoye ko u Rwanda rwakwirara, rugatuza ruzi ko nta buhahirane bushoboka hagati yarwo na Uganda nâu Burundi. Kuba bamwe mu banyarwanda baragiye bafatirwa muri Uganda bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakoherezwa ari intere, ni kimwe mu bimenyetso simusiga.
Ibi byakuruye umwaka mubi hagati yâibihugu byombi, Uganda igashinja u Rwanda koherezayo abajya guhungabanya umutekano wayo. Byaje no gutuma imipaka yâu Rwanda ifungwa ndetse abanyarwanda bagirwa inama yo kutajya muri Uganda.
U Rwanda kandi rwakomeje kurebana ay’ingwe nâu Burundi kuva 2015, aho u Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma yâigikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi ryabaye muri uwo mwaka . U Rwanda na rwo rwagiye rushinja u Burundi gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano warwo. Ibi byaje no gutuma u Burundi bubuza abaturage babwo kuzana imyaka cyangwa ibiribwa ibyo ari byo byose mu Rwanda. Nko kuva muri 2015, ibiribwa biva i Burundi birimo imbuto byarahenze.
Na none, umwaka wa 2019 usize ibicuruzwa bimwe, byavaga cyangwa bikorerwa i Bugande, bihenze kandi birimo ibyo abaturage bakenera mu buzima bwa buri munsi. Uku kudahahirana hagati yâibihugu byo mu karere twavuga ko ari ikibazo gikomeye ku bakora dipolomasi (Diplomacy), ndetse kinihutirwa kugira ngo ubuhahirane bukomeze hagati yâabaturanyi.



2 Responses
Rwanda 2019: Umwaka w’umutekano, usize igihato muri dipolomasi
mbandimo kugusoma nicecekeye tu komeza utwike,mbese Rwaka mwamushyizehe keep it up guyz ndabakurikira tu ariko iyi ntimuyirekure hahah ni Gakuru
Rwanda 2019: Umwaka w’umutekano, usize igihato muri dipolomasi
mbandimo kugusoma nicecekeye tu komeza utwike,mbese Rwaka mwamushyizehe keep it up guyz ndabakurikira tu ariko iyi ntimuyirekure hahah ni Gakuru