| Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iri guhugura abahesha b’Inkiko uko bakora umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Asobanurira Abahesha b’inkiko inshingano z’iyi Komisiyo, Umuyobozi wayo, Nirere Madeleine yavuze ko bakira ibibazo by’abantu barenganyijwe ariko ko bagomba kubikorana ubushishozi kuko uwatsinzwe n’uwatsinze bose bagomba guhabwa uburenganzira . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bamwe mu barangirijwe imanza ku gahato n’abahesha b’Inkiko, b’umwuga bakunze kubatunga agatoki ko bamwe muribo batesha agaciro imitungo yabo ikagurwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n’agaciro kawo.nyamara ngo abahesha b’inkiko b’umwuga ntabwo bagakwiye kubikora ahubwo bo bagomba kubahiriza itegeko kuko ngo ubundi bakabaye nk’abamarayika ariko ngo biragoye ko uwatsinzwe apfa kubyemera. ![]() Umuyobozi w’Urugaga rw’abahesha b’Inkiko Me Vedaste HABIMANA avuga ko ntawe ukwiye kumva ko uburenganzira bwe bwahonyowe kuko icyo abahesha b’inkiko bakora ari ukugendera ku mategeko n’uko ipiganwa ryagenze. Avuga ko kandi abantu badakwiye kwitiranya igiciro cyagenwe n’inzobere n’amafaranga aza kugurwa uyu mutungo uba washyizwe muri cyamunara. Ati “ Urugero rworoshye nk’umuntu afite inzu bayikoreye igenagaciro bihuye na miliyoni 50 Frw, nyir’umutungo cyangwa abandi bantu babyumva batekereza ko izagurishwa izi miliyoni 50, ntabwo ari ko bimeze. Agaciro k’umutungo gatangwa n’isoko, abantu baje mu cyamunara ni bo batanga ku bwa nyuma igiciro ku buryo umutungo ushobora kuba wakorewe igenagaciro rya miliyoni 50 ariko mu cyamunara haje abantu 30 cyangwa 15 bagapiganwa uko bishoboka kose aka gaciro kakaba miliyoni 35.” [xyz-ihs snippet=”google-pub”] ![]() Perezida wa komisiyo y’ubutrenganzira bwa muntu NIRERE Madelene avuga ko nka Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu badashobora kurebera umuntu ukoresha nabi uburenganzira bwe. Ati “ Twagiraga ngo twirinde ko hari abantu bakoresha nabi uburenganzira bwabo bityo rero turasaba abahesha b’inkiko kujya bubahiza amategeko haba kuwatsinzwe cyangwa kuwatsinze ‘ Kugeza ubu abahesha b’inkiko b’ umwuga mu Rwanda barakababakaba 400 bibumbiye mu rugaga rwabo mu 2016, 3 nibo birukanwe burundu bazira amakosa y’umwuga. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Muragijemaliya Juventune@bwiza.com |




