img_20220403_194802.jpg

Rwanda: Lisansi yazamutseho Frw 103 kuri litiro, mazutu izamukaho Frw 167

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda kuri iki cyumweru yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 103 na ho mazutu izamukaho Frw 167.

Mu bi biciro bishya byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA): litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,256 izajya igurishwa Frw 1,359, mu gihe iya mazutu yavuye kuri Frw 1,201 igera kuri Frw 1,368.

Ibi biciro byazamutse nyuma y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze amezi arenga abiri.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu busanzwe lisansi yagombaga kuzamukaho Frw 218 na ho Mazutu ikazamukaho Frw 282, gusa ihitamo kwigomwa agera kuri Frw miliyari 6 kugira ngo ibi biciro bidatumbagira cyane.

img_20220403_194802.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwanda: Lisansi yazamutseho Frw 103 kuri litiro, mazutu izamukaho Frw 167
    Hhhhhhhhh!!!!% Akabi gasekwa nkakeza niba nahandi birazamuka bakagira ibyo boroshya naho murwanda ho tuyobowe ni mbwa zibisambo gusa ibicucu byikunda

  2. Rwanda: Lisansi yazamutseho Frw 103 kuri litiro, mazutu izamukaho Frw 167
    Hhhhhhhhh!!!!% Akabi gasekwa nkakeza niba nahandi birazamuka bakagira ibyo boroshya naho murwanda ho tuyobowe ni mbwa zibisambo gusa ibicucu byikunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *