arton153571-1e163.jpg

Rwanda n’u Burundi, Karega n’Abakongomani mu ngingo zikomeye z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyari icya 35 muri 53 bizagira uyu mwaka. Cyatangiye tariki ya 24, kikaba cyarangiye kuri uyu wa 30 Kanama 2020. Cyaranzwe n’amakuru yiganjemo cyane politiki ireba u Rwanda, avuga ku mubano warwo n’amahanga, by’umwihariko mu bihugu by’Akarere birukikije.

Bwa mbere kuva umwuka mubi watutumba hagati y’u Burundi n’u Rwanda, abahagarariye ubutasi bahuye

arton153571-1e163.jpg

Uhagarariye urwego rw’ubutasi mu Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi n’uhagarariye urwo mu Burundi, Col. Ernest Musaba ku wa 26 Kanama 2020 bahuriye ku mupaka wa Nemba uherera mu Karere ka Bugesera, biga ku bibazo by’umutekano muke wakunze kuvugwa ku mbibi z’ibihugu byombi.

Abahuza b’ibi biganiro bari itsinda ry’urwego rw’abasirikare ruhuriweho rushinzwe kugenzura imbibi n’imipaka, ryari rihagarariwe na Col. Leo Mahoungou usanzwe aruyoboye.

Impande zombi zemeranyije gukemura ibibazo nk’ibyagiye biba, zihanahana amakuru nk’inzego z’ubutasi, ndetse no mu gihe hari ikibazo kibaye ku mupaka.

Ambasaderi Karega uhagarariye u Rwanda muri RDC, arasabirwa kwirukana

egsiwiaxyaiss1a.jpg

Ambasaderi Vincent Karega arazira ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter bunyomoza amakuru y’umuhanga mu mateka, Benjamin Babunga, yavugaga ku bwicanyi bwakorewe Abakongomani mu gace ka Kasika gaherereye muri Teritwari ya Mwenga, tariki ya 24 Kanama 1998.

Benjamin Babunga yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari zo zishe aba Bakongomani bageraga mu 1,100, ngo zigatwika n’ibiturage mu nzira zanyuzemo zigana Kasika. Yashyizeho ifoto Ambasaderi Karega yavuze ko ibyo avuga bitajyanye, yongeraho ko amazina y’abo bantu bishwe uyu munyamateka atayavuze, usibye abiri gusa. Yavuze ko kandi n’ibyo biturage yavuze ingabo zatwitse bitavuzwe mu mazina.

Bamwe mu Bakongomani babonye ubutumwa bwa Ambasaderi Karega, biganjemo abafata ubu bwicanyi nka jenoside bararakaye bamusabira kwirukanwa ku butaka bwa RDC. Abo barimo umuryango wa LUCHA, umunyapolitiki Martin Fayulu n’abandi bandikaga ku mbuga nkoranyambaga amagambo nka #Karegaout na #Genocost.

Victoire yarashyingiye

img-20200829-wa0036_1598722270710.jpg

Kuri uyu wa 29 Kanama 2020, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire yashyingiye Leonille Gasengayire afata nk’umwana we. Victoire ahamya ko uyu mukobwa uherutse gufungurwa agizwe umwere nyuma y’imyaka ibiri afunzwe, ngo yamugemuriraga ubwo yari afungiwe muri gereza.

Muri Nzeri 2017, uyu mukobwa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bifite aho bihuriye n’imitwe y’iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho. Muri Mutarama 2020, Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwategetse ko afungurwa nyuma yo kugaragara ko nta cyaha kimuhama mu byo yashinjwaga.

Hagaragaye abapolisi bakomeye ku rutonde rw’abirukanwe burundu

1598680593490_1598682719332.jpg

Abarimo ACP Eric Mutsinzi wigeze guhagarira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na SSP Kamali Celestin birukanwe burundu muri iki gipolisi, hashingiwe ku iteka rya Perezida No. 079/01/ ryo ku wa 17/8/2020 nk’uko biri mu igazeti yasohotse tariki ya 24 Kanama.

Mu bapolisi birukanwe burundu kandi harimo abafite ipeti rya Chief Insepector of Police (CIP) kugera kuri Assistant Inspector of Police (AIP). Bose hamwe ni 56, hakwiyongeraho abandi bane basezerewe muri polisi y’u Rwanda nta mpaka, bakaba 60.

Meya wa Huye yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yari yarangiye

img-20200828-wa0047.jpg

Nyuma y’iminsi 23 Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemeye gusezeranya Nzindukiyimana Jeremie n’umugore we Byukusenge Claudette Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yari yaranze gusezeranya, yasohoje isezerano tariki ya 23 Kanama 2020.

Uyu muhango wa Nzindukiyimana na Byukusenge wabereye ku biro by’Umurenge wa Mbazi uyobowe na Uwimabera Clemence (na we yari ahari), umunsi ukaba wararanzwe n’ibyishimo ku ruhande ruvuga ko rwari rwararenganyijwe.

Nzindukiyimana na Byukusenge bari barateguye gusezerana tariki ya 30 Nyakanga 2020, gusa kubera ko muramu w’umugabo yari yaraye arwanye, bimwe iyi serivisi, ibintu byateje impaka hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugeza ubwo Meya Sebutege yagiye gukemura iki kibazo tariki ya 5 Kanama 2020, aho cyabereye.

Umwarimu wari ubaye igisubizo ku Banyarwanda yapfuye

arton153639-b9eff.jpg

Uyu mwarimu yitwa Ntaganzwa Sylvestre, akaba yari atuye mu Karere ka Ngoma. Muri iki gihe igihugu gishaka ibisubizo ku buryo cyahangana n’icyorezo cya Covid-19, uyu mwarimu yakoze imashini zikarabya abantu abantu batazikozeho, zinatera imiti isubkura intoki abakaraba.

Uyu mwarimu wigishaga muri TTC Zaza mu Karere ka Ngoma ngo yishwe n’indwara ya Diyabete yari imaze kumurembya ahagana saa saba zo ku wa 29 Kanama 2020 nk’uko byemejwe n’umugore we, Akingeneye Claudine.

U Bushinwa bwahaye Amerika gasopo

Ingabo z’u Bushinwa bwarashe misile ebyiri karahabutaka zisenya amato manini atwara indege, mu igeregeza rigamije guha gasopo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikomeje kugira ubwumvikane buke. Izi ngabo zateye misile imwe yo mu bwoko bwa DF-21D mu Ntara ya Zhejiang, ku ntera iri hagati y’ibilometero 1000 n’3000.

Indi misile yatewe mu Ntara ya Qinghai, ku ntera iri hagati y’ibilometero 3000 n’5500. Byose byatewe n’uko indege ya USA yagaragaye mu kirere kitemerewe kugurukiramo indege, u Bushinwa bukaba bwarabifashe nk’igikorwa cy’ubutasi ku myitozo ya gisirikare bwakoraga.

IMIKINO

Arsenal yegukanye igikombe cya kabiri mu mwaka umwe, Perezida Kagame yishimira ko iri kugaruka mu bihe byiza.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya FA Cup itsinze Chelsea FC, ikipe ya Arsenal yatwaye na Community Shield, itsinze Liverpool penaliti 5-4. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyuma yo kubona ko ikipe akunda yegukanye ibikombe bibiri mu mwaka umwe w’imikino, yatangaje ko Arsenal iri kugaruka mu bihe byayo byiza, buhoro buhoro nk’uko bigaragara mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 29 Kanama.

IMYIDAGADURO

Umuhanzi DJ Pius na Bruce Melodie bafatanyije indirimbo yitwa Ubushyuhe, bagiye mu Karere ka Gisagara gusura umukecuru witwa Nyiragondo Esperance bakomoyeho amagambo bakoresheje mu ndirimbo, agira ati: “Abakobwa bafite ubushyuhe, n’abasore bafite ubushyuhe.”

arton153637-3701b_1598826785366.jpg

Bamusuye tariki ya 28 Kanama 2020, bamuha ubufasha burimo ibiribwa n’imyambaro. Bamusezeranyije kandi kuzakomeza kumufasha, dore ko mu buzima atishoboye nk’uko yabitangaje.

Ni mu gihe kandi n’umuhanzi Ngabo Médard uzwi nka Meddy yashakishaga akana kagaragaye kabyina indirimbo ye yitwa ‘We Don’t Care’, biza kumenyekana ko gaherereye mu Murenge wa Kanazi mu Karere ka Bugesera. Kitwa Karyuri, gafite imyaka 8 y’amavuko. Byitezwe ko uyu muhanzi na we azagafasha nk’uko abarimo Sunny yafashije akitwa Bunani kamamaye kubera kugaragara kabyina indirimbo ‘Kungola’ yaririmbanye na Bruce Melodie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *