Raporo y’inzobere ku buzima bwo mu mutwe igaragaza ko mu Rwanda urubyiruko rwibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe,aho usanga bubibasiye ku kigero cya 70% ugereranyije n’abandi.
Muri urwo rubyiruko rwibasiwe , abenshi muri rwo bibatangira bakiri munsi y’imyaka 25. Ni imibare yagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe kuri uyu wa Kabiri.
Ni mu rwego kandi rwo gukomeza ubukangurambaga buzafasha urubyiruko rwiga muri Kaminuza guhangana n’iki kibazo.Icyagarutsweho nk’intandaro itera ibi bibazo, harimo kutakira ubuzima umuntu abayemo n’amakimbirane yo mu muryango.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ari ngombwa gutinyuka kuganira kuri ibi bibazo nk’imwe mu mpamvu yo guhangana nabyo.
Dr Bizoza Rutakayire,Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe uvurira mu bitaro bya Caraes Ndera, avuga ko ari byiza ko abantu bakwiye kwita kuri ubwo buzima kuko iyo bidakozwe bizana izindi ngaruka.

2 Responses
Rwanda:Urubyiruko rwibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kurusha abandi
Si urubyiriko gusa nabakuru nabo barugarijwe.byose biraterwa nimibereho mibi Kandi ihenze kdi nta KAZI gahari KO gukuramo ibibatinga