Rwatubyaye Abdul wavugwaga muri APR FC yabonye ikipe nshya i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Rwatubyaye Abdul, yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yitwa Shkupi FC.

Uyu musore wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Corolado Switchbacks muri Amerika, yanavugwaga mu muri amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC yazamukiyemo.

Radiyo B&B FM-Umwezi yavuze ko Rwatubyaye yamaze kwerekeza muri iyi kipe ibarizwa mu gace ka ?air mu majyaruguru ya Macedonia aho yayisinyiye amezi atandatu.

Shkupi FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Macedonia n’amanota 33, ikaba irushwa amanota atandatu na Shkendija ya mbere.

Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo APR FC batandukanye muri 2016 yerekeza muri Rayon Sports, Rayon Sports baje gutandukana mu ntangiriro za 2019 ubwo yerekezaga muri Amerika yakiniraga kugeza uyu munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *