Imirwano yongeye kubura hagati y’uruhande rw’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, nyuma y’amasaha make uyu mutwe utangaje ko uhagaritse imirwano.
Mu itangazo yasohoye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, M23 yari yatangaje ko ihagaritse imirwano “mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro byahuje umutwe wa M23 na nyakubahwa Perezida JoĂŁo Manuel Conçalves Lourenço byabereye i Luanda muri Angola ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zo ku rwego rw’akarere zabereye i Bujumbura, i Nairobi ndetse n’i Addis-Abeba zose zari zigamije gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC.”
Uyu mutwe cyakora wari watanze imbuzi y’uko “ufite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho mu gihe cyose ugabweho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo.”
Nyuma y’amasaha atageze kuri atatu M23 itangaje ko ihagaritse kurwana, imirwano yahise yongera kubura hagati y’abarwanyi bayo n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo.
Kugeza ubu biragoye kumenya ngo imirwano yatangijwe na nde, dore ko buri ruhande rushinja urundi kugaba gutera ibirindiro byarwo.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga imirwano yarimo ijya mbere ahitwa Karuba mu bice bya Kibirizi na Rwindi ndetse no mu bice biherereyemo ikiraro cya Mabenga.


