n_101.jpg

Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu w’umwami Kigeli IV Rwabugiri witwaga Muhigirwa yari umutware wa Nyaruguru mu kinyejana cya 19, mbere yo gupfa yiyahuye, akaba yari yarayivumye ngo ntikaramye (kurama) umutware.

Ubundi Muhigirwa yari afite nyina witwaga Nyiramparaye. Ariko amakuru avuga ko atari yarabyawe na Rwabugiri kuko nyina yahatashye amufite. Rwabugiri afata Muhigirwa nk’umwana we nk’uko na we yari yarabikorewe ubwo nyina yatahaga kwa Rwongera.

Amateka avuga ko ubwo Muhigirwa wayoboraga Nyaruguru akaba yari atuye mu murenge wa Rusenge, umudugudu wa Ntanda (ndrl: haruguru y’isoko rya Rugalika), yari afite ingabo zitwaga “Inyaruguru” zari zigizwe n’imitwe ibiri, uw’Abarinda n’uw’Abandangwe. Mu gihe cy’intambara yo ku Rucunshu ( ahagana mu 1896) ingabo ze zamucitseho zanga kumurwanirira asigarana umurashi umwe w’umuhebyi (“umutwa”).

n_101.jpg Aha ni mu bigabiro bya Muhigirwa biherereye muri Rusenge>

n_098.jpg

Bahungira mu misozi y’Ibisi bya Huye, aho bita mu Mpungwe, ari kumwe n’uwo muhebyi. “Umwanzi” bari bahanganye yamukurikiyeyo. Muhigirwa abonye ko yugarijwe, yashinze amacumu abiri ayishetaho. Yiyahura atyo, mu rwego rwa kwanga ko afatwa mpiri akicwa urw’agashinyaguro. Kubera agahinda yari afite ko Inyaruguru zamutereranye, mbere yo gushiramo umwuka ngo yarazivumye ati “Nyaruguru ntukaramye (kurama) umutware.” Bivuze ngo umutware ntakahamare igihe.

Kuva ku ngoma ya Yuhi Musinga (1898-1931) kugera ku ya Kigeli V Ndahindurwa (ahagana mu 1961) nta mutware wayoboye Nyaruguru igihe kirekire. Benshi mu bahoherezwaga bagendaga baseta ibirenge kubera ubwoba bw’uwo muvumo ntibaharambe.

Mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, izina “Nyaruguru” ryakuweho igabanywamo amakomini menshi. Ariko abatuye imirenge ya Kibeho, Rusenge, Munini na Mata (ibyahoze ari komini Mubuga, Runyinya, Rwamiko) bakomeza izina ryo kwiyita aba Nyaruguru n’ubwo ntaho ryari ryandiste mu butegetsi bwite bwa Leta.

Izina rya “Nyaruguru” ryagarukanye n’uturere mu 2001, iyoborwa na Karekezi Félicien wamaze imyaka 5 ya manda imwe. Abameya babiri bakurikiyeho; Mujawamariya Olive na Félix Sibomana ntawarengeje imyaka 3. Kubera kugenda vuba vuba kw’abo bayoyobozi, abantu batangira gutekereza ko wa muvumo wa Muhigirwa ugarukanye n’izina Nyaruguru.

Umuyobozi uyoboye Nyaruguru ubu ngubu ni Meya Habitegeko François, abatuye aka karere n’abazi amateka yako bagahamya ko kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 (1896-1898) nyuma y’intambara yiswe iyo ku Rucunshu, ari we wa mbere uyoboye Nyararugu igihe kirekire kuko amaze 10, ihwanye na manda ebyiri (2011-2020).

unnamed-8.jpg Meya Habitegeko ni we uyoboye Nyaruguru igihe kirekire

Bibaza niba kandi umuvumo wa Muhigirwa waba ugiye kurangira, bitewe n’igihe kirekire uyu muyobozi amaze kuri iyi ntebe; Nyaruguru ikaba igiye kongera kugira imiyoborere itajegajega yaherukaga mu myaka y’1800.

Meya Habitegeko ararangiza manda ye ya kabiri muri uku Kuboza 2020, amatora y’abayobozi bashya akaba ateganyijwe ku wa 6 Gashyantare 2021.

Asigiye abaturage ba Nyaruguru umuhanda wa kabulimbo, ibitaro bigezweho bya Munini, inganda 4 z’icayi, isoko rya kijyambere rya Kibeho, ibiro byiza by’akarere, umwanya wa mbere mu mihigo n’ibindi…

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Iyo urebye uko akarere ka Nyarugu kameze ubu, ubona rwose ko Mayor HABITEGEKO Francois yitanze bikomeye kugira ngo abaturage babe baragize intera bazamukaho mu mibereho, akarere ka Nyaruguru kabe karateye imbere bigeze hariya.
    Ni uwo gushimwa.
    N’ubwo arangije manda 2 zombi ariko, turamusaba kuzakomeza guha ako akarere umusanzu w’ibitekerezo bituma karushaho gutera imbere, cyane ko afite ubumenyi n’ubunararibonye buhagije, kandi akaba asigiye umukoro ukomeye abazamusimbura, umukoro wo kuba uwa mbere mu gihugu mu kwesa imihigo.

  2. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Iyo urebye uko akarere ka Nyarugu kameze ubu, ubona rwose ko Mayor HABITEGEKO Francois yitanze bikomeye kugira ngo abaturage babe baragize intera bazamukaho mu mibereho, akarere ka Nyaruguru kabe karateye imbere bigeze hariya.
    Ni uwo gushimwa.
    N’ubwo arangije manda 2 zombi ariko, turamusaba kuzakomeza guha ako akarere umusanzu w’ibitekerezo bituma karushaho gutera imbere, cyane ko afite ubumenyi n’ubunararibonye buhagije, kandi akaba asigiye umukoro ukomeye abazamusimbura, umukoro wo kuba uwa mbere mu gihugu mu kwesa imihigo.

  3. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Abazi gushaka amakuru muzambarize amafranga abayobora Nyaruguru bashoye mu itangazamakuru ribataka gusa uko angana!!!! Ngo habitegeko asize muri Nyaruguru inganda 4 z’icyayi??? Kugeza ubu Nyaruguru hari inganda 3 gusa: Mata yubatswe mu 1980, Nshili muri 2006; muganza niyo ushobora kuba yarubatswe ku ngoma ye gusa.
    Kaburimbo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayitwemereye mbere y’uko Habitegeko aba Mayor,….tuzamwibukira gusa ko afite ubugome n’ubucakura byinshi.

  4. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Abazi gushaka amakuru muzambarize amafranga abayobora Nyaruguru bashoye mu itangazamakuru ribataka gusa uko angana!!!! Ngo habitegeko asize muri Nyaruguru inganda 4 z’icyayi??? Kugeza ubu Nyaruguru hari inganda 3 gusa: Mata yubatswe mu 1980, Nshili muri 2006; muganza niyo ushobora kuba yarubatswe ku ngoma ye gusa.
    Kaburimbo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayitwemereye mbere y’uko Habitegeko aba Mayor,….tuzamwibukira gusa ko afite ubugome n’ubucakura byinshi.

  5. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Abazi gushaka amakuru muzambarize amafranga abayobora Nyaruguru bashoye mu itangazamakuru ribataka gusa uko angana!!!! Ngo habitegeko asize muri Nyaruguru inganda 4 z’icyayi??? Kugeza ubu Nyaruguru hari inganda 3 gusa: Mata yubatswe mu 1980, Nshili muri 2006; muganza niyo ushobora kuba yarubatswe ku ngoma ye gusa.
    Kaburimbo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayitwemereye mbere y’uko Habitegeko aba Mayor,….tuzamwibukira gusa ko afite ubugome n’ubucakura byinshi.

  6. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Abazi gushaka amakuru muzambarize amafranga abayobora Nyaruguru bashoye mu itangazamakuru ribataka gusa uko angana!!!! Ngo habitegeko asize muri Nyaruguru inganda 4 z’icyayi??? Kugeza ubu Nyaruguru hari inganda 3 gusa: Mata yubatswe mu 1980, Nshili muri 2006; muganza niyo ushobora kuba yarubatswe ku ngoma ye gusa.
    Kaburimbo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayitwemereye mbere y’uko Habitegeko aba Mayor,….tuzamwibukira gusa ko afite ubugome n’ubucakura byinshi.

  7. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Ariko uyu mugabo yarakoze rwose.

  8. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Ariko uyu mugabo yarakoze rwose.

  9. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Njye buriya imihigo nyifata nkitekinika-abaturage se bavuyehe bagera kuki?Petezida yiyamamaza 2010 i Cyahinda(murwonge) yatubwiye ko amafaranga agiye kumeneka nkamazi none twarashobewe ubu imifuka irerera.Inganda z’Amata muzi ibibazo zigiye.Ikibazo cyamasambu cyaramunaniye.Wenda gahunda y’amavuriro mato,gutanga umuriro uva kuzuba byo yaragerageje.Mutuelle de santé ntakigenda naho.Nyaruguru kereka diporomasi ifunguye imipaka naho Kuba abambere mumihigo byo ni politique yo kwereka abaturanyi ko tutahombye abaturage ntacyo itumariye.Azahabwe na mandat ya 3 cyangwa mumuzamure yabakoreye Neza.

  10. Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?
    Njye buriya imihigo nyifata nkitekinika-abaturage se bavuyehe bagera kuki?Petezida yiyamamaza 2010 i Cyahinda(murwonge) yatubwiye ko amafaranga agiye kumeneka nkamazi none twarashobewe ubu imifuka irerera.Inganda z’Amata muzi ibibazo zigiye.Ikibazo cyamasambu cyaramunaniye.Wenda gahunda y’amavuriro mato,gutanga umuriro uva kuzuba byo yaragerageje.Mutuelle de santé ntakigenda naho.Nyaruguru kereka diporomasi ifunguye imipaka naho Kuba abambere mumihigo byo ni politique yo kwereka abaturanyi ko tutahombye abaturage ntacyo itumariye.Azahabwe na mandat ya 3 cyangwa mumuzamure yabakoreye Neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *