Sadate yahaye aba-Rayon umukoro mbere yo guhura na APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yasabye abafana b’iyi kipe gukora ikofi bagatera inkunga ubuyobozi bwayo, mu rwego rwo kubufasha gushaka intsinzi imbere ya APR FC bazahura ku wa Gatatu.

Iminsi ibiri yonyine ni yo ibura ngo Rayon Sports icakirane na APR FC, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera.

APR FC iheruka gutsindwa umukino uwo ariwo wose muri shampiyona muri Gicurasi 2019, ni yo ihabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi muri uyu mukino, binajyanye n’uko imaze imikino 33 yikurikiranya idatsindwa.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu by’umwihariko nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize idatsinzwe, iranahabwa amahirwe yo kwegukana n’icy’uyu mwaka n’ubwo igihataniye cyane na AS Kigali.

Sadate abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yahamagariye abafana ba Rayon Sports gukora ibishoboka byose bagakura intsinzi kuri APR FC, n’ubwo na we azi neza ko ari akazi katoroshye.

Ati: “Ku wa Gatatu hari Umukino w’Amateka hagati ya Rayon Sports na APR FC. Aha ni ho ruzingiye! Wowe mu-Rayon kora ku ikofi dufashe ubuyobozi gushaka itsinzi.”

Sadate yakomeje avuga ko abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports nibabasha gutsinda APR FC, azatanga ishimwe rya 25,000 Frw kuri buri wese uzagira uruhare muri iyo ntsinzi.

Uyu mugabo yibukije abafana ba Rayon Sports ko “Intsinzi irategurwa, intsinzi irahanirwa, intsinzi iravuna ariko iyo bigeze kuri APR FC biba umwihariko. Bisaba ko twese duhagurukira rimwe.”

Yunzemo ati: “Motivation ifasha abakinnyi kuzamura morale, kandi morale y’umukinnyi ni igitego cy’ibanze. Tuyishake!”

Cyakora cyo n’ubwo Sadate asanga bishoboka ko Rayon Sports yakora mu jisho APR FC, abenshi mu bagize icyo bavuga ku butumwa bwe bamubwiye ko bigoye ko inzozi ze z’aba impamo.

Babishingira kuba Rayon Sports imaze igihe ititwara neza kugeza n’aho inanirwa gutsinda Marines FC, nyamara APR FC yo imaze igihe itsinda mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino wa mukeba.

Sadate asa n’usubiza abamuciye intege, yababwiye ko “Clasiso ntabwo itsindwa n’ikipe nkuru.”

APR FC na Rayon Sports ziheruka guhura mu Ukuboza 2019, mu mukino wa shampiyona warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-0.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *