Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yifatiriye ku gahanga ikipe ya AS Kigali, avuga ko ishobora kuzatsindwa na Club Sportif Sfaxien ibitego 11 ubundi ikabona guhinduka ubukombe.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Total CAF Confederation Cup), yatomboye Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma rya ririya rushanwa.
Umukino ubanza uzaba ku wa 14 Gashyantare 2021, uwo kwishyura ube nyuma y’icyumweru.
AS Kigali yageze mu ijonjora rya nyuma rya Confederation Cup, nyuma yo gusezerera KCCA FC yo muri Uganda ibifashijwemo n’igitego cyo hanze yatsindiwe na Hakizimana Muhadjili, bijyanye n’uko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3 mu mikino yombi.
Mu butumwa Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yifatiriye ku gahanga AS Kigali avuga ko Sfaxien ishobora kuzayitsinda ibitego 11.
Asa n’uwisekera AS Kigali yagize ati: “Ubundi iyo utararya ibitego 7 (aller) ngo bakongere 4 (retour) uba utaraba ubukombe! Hari Ikipe tugiye kwandika muma Equipes y’ubukombe. Le Football ce n’est pas … (Umupira w’amaguru si…) Babyita urunganda.”
Si bwo bwa mbere Munyakazi yifatiriye ku gahanga AS Kigali kuko ubwo yasezereraga KCCA na bwo yavuze ko yayifashijwe na COVID-19.
Ashimira AS Kigali nyuma yo gusezerera KCCA yagize ati: “FĂ©licitations nyinshi ku ikipe y’Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo 3 gusa hakomeza AS de Kigali kubera COVID 19. Aya mahirwe azabeherekeze kugera kure hashoboka bavandi! Ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi.”
Mu gihe AS Kigali yaba isezereye Sfaxien, yahita igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikagera ku mihigo wakozwe na Rayon Sports mu myaka ibiri ishize.

8 Responses
Sadate yavuze ko AS Kigali izatsindwa ibitego 11 kugira ngo ibe ubukombe
Mbona munyakazi adakunda urwanda nabanyarwanda kuko ntiyakavuze kuriya ku ikipe ihagarariye urwanda nabanyarwanda

Sadate yavuze bicye,abarabu turabazi ,as kigali nayo twabonye uko ikina,ifite ibyago byo kuzatsindwa byinshi njye navuga 12

Uyu mugabo ashobora kuba afite ikibazo nk’uko byavuzwe

Ibitekerezo by’umuntu bishobora kukwereka uko yarezwe n’uko yakuze.Ni gake uzumva Sadate yishimira ibyiza abandi bagezeho muri football.Ibyishimo bye ahibona iyo abandi bababaye! Aho kuyifuriza intsinzi no kubagira inama y’icyo bakora ngo batsinde iriya kipe we arayifuriza gutsindwa 11 ngo ibe ubukombe!Izi ni ingaruka zo gukura nabi!