Umunya-Sénégal Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo mu gihugu cye, nyuma yo kugihesha Igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku nshuro ya mbere.
RMC Sports dukesha iyi nkuru yatangaje ko Mané usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza azitirirwa Stade yo mu mujyi avukamo wa Sédhiou.
Kuva mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa kugeza muri Liverpool akomeje kugiriramo ibihe byiza nyuma yo gutwarana na yo UEFA champions league na Premier league, Sadio Mané ni umwe mu bakinnyi bagenze urugendo rurerure kugira ngo agere ku rwego ariho.
Iwabo muri Sénégal bafashe icyemezo cyo kumwitirira imwe mu mastade, nyuma yo gufasha Les Lions de la Téranga kwegukana Igikombe cya Afurika cya mbere itsinze ku mukino wa nyuma Misiri kuri penaliti 4-2.
Mané yahushije penaliti ku munota wa karindwi w’umukino ubwo yayiteraga igakurwamo n’umunyezamu Gabaski wa Misiri, gusa aza gutsinda indi yatumye Sénégal itwara Igikombe.
Icyemezo cyo kumushimira kubera ishema yahesheje Sénégal cyahawe umugisha na Meya w’Umujyi wa Sédhiou, Abdoulaye Diop.
Ati: “Ndagira ngo mfate icyemezo cyo kwitirira Sadio Mané Stade ya Sédhiou, mu rwego rwo guha icyubahiro abahungu bose b’ingirakamaro bo muri aka karere.”
Sadio Mané mbere yo guhesha Sénégal igikombe cya mbere cya Afurika yari yabanje kuyitsindira ibitego bitatu muri ririya rushanwa ryaberaga muri Caméroun.
Meya wa Sédhiou yavuze ko Mané akwiriye kwitirirwa iriya Stade kubera ibyo yakoze.
Ati: “Sadio Mané yahesheje icyubahiro Sénégal, akarere ka Sédhiou n’aba Casamance bose. Mané rwose akwiriye iyi mpano.”
Sadio Mané na bagenzi be baherukaga guhabwa na Perezida Macky Sall wa Sénégal ibibanza mu mijyi ya Dakar na Diamniadio ndetse n’akayabo k’abarirwa muri Frw miliyoni 90 kuri buri umwe, mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu Gikombe cya Afurika.


