Kuri iki cyumweru, itariki ya 15 Mata 2018, bamwe mu banyeshuri biga ku shuri ryisumbuye rya Saint Andre riherereye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo, babujijwe n’ubuyobozi bw’ikigo kwinjira kubera ko bakererewe , biba ngombwa ko Minisitiri w’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac , ajyayo maze abana bari bahejejwe hanze babona kwinjira.

Ibi byabaye hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri, aho uwanyuraga mu bice bya Saint Andre yabonaga abana b’abanyeshuri bahagaze hanze y’ikigo abandi batembera ku muhanda bavuga ko babuze uko babigenza.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na bwiza.com, bayitangarije ko bageze ku kigo saa kumi n’igice na saa kumi n’imwe z’umugoroba abandi bakahagera nyuma yaho gato bakangirwa kwinjira. Babwiwe ko batagomba kwinjira kubera ko bahageze bakerewe. Bamwe mu banyeshuli benshi bahejejwe hanze bo bisobanuye bavuga ko batinze mu mayira kubera kubura imodoka.

Minisitiri yahageze saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu (18h50) ubwo yari akimara kubimenya, aho yasanze abana bakiri hanze babuze iyo berekeza. Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Minisitiri w’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi, yatangaje ko akimara kubyumva yahise ajyayo abana bagahita bafungurirwa bakinjira mu kigo.
Ati : “ nkimara kubyumva mpise njyayo, ubu abana barinjiye bose, kandi ndabikemuye abana ubu bari mu kigo , ariko ababyeyi barasabwa kubahiriza ibihe biba byagenwe”.
Minisitiri Munyakazi yavuze ko ababyeyi bakwiye kubahiriza ibihe biba byagenwe na ministeri y’uburezi n’amabwiriza, ugize impamvu ituma umwana agera ku ishuri akererewe abimenyesha ubuyobozi, bitaba ibyo abayobozi b’amashuri bo bagomba kubahiriza ibiba byavuzwe muri ayo mabwiriza harimo no kutakira umwana wakererewe adaherekejwe n’ababyeyi.
Minisiteri yari yatanze imibare y’imodoka zigomba gutwara abanyeshuri zigera kuri 240, bikaba bivugwa ko imodoka zabaye nke bikaba mu byateje umuvundo aho abanyeshuli bategeraga imodoka nk’uko byagaragaye, bityo bikaba byabaye impamvu aba banyeshuri batangaga bavuga ko bari babuze imodoka.

Aha ushobora kwibaza uko bigendekera abandi banyeshuri bagera ku mashuri yabo batinze, kubera ikibazo cy’imodoka zabuze, bari buhezwe hanze ndetse ntibabone umuyobozi nka Minisitiri ubinjiza kandi batanaturiye ikigo ngo babashe gusubirayo.

Amafoto : Mutabaruka Angel /bwiza.com


