Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salma yafashwe n’ikiniga ararira, nyuma y’uko yari amaze kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cya Afurika cy’abagabo.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko yanditse aya mateka, ubwo yasifuraga umukino wa gatatu wo mu itsinda rya kabiri Syli National ya Guinée-Conakry yatsinzwemo na The Warriors ya Zimbabwe ibitego 2-1.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Knowledge Musona na Kudakwashe Mahachi ni byo byafashije Zimbabwe kwegukana amanota atatu y’uyu mukino, gusa irangiza imikino yo mu itsinda iri ku mwanya wa nyuma.
Guinée yabonye impozamarira ku munota wa 49 w’umukino ibifashijwemo na Kapiteni wayo Nabi Keïta.
Muri uyu mukino Mukansanga yatanze amakarita atandatu y’umuhondo ku mpande zombi, irimo n’iyo ku munota wa nyuma yeretse Nabi Keïta usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza yatumye atazakina umukino wa 1/8 cy’irangiza Guinée-Conakry ifitanye n’ikipe itaramenyekana ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko yari yaragaragaye mu yindi mikino ibiri nk’umusifuzi wa kane, gusa mu ijoro ryakeye ni bwo yari asifuye umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga.
Uyu mugore aganira n’umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM uri muri Caméroun, yarenzwe n’imbamutima asuka amarira.
Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kumuba hafi avuga ko kuri we ari iby’agaciro, yungamo ati: “Biranandenze [arira].”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira buri Munyarwanda wese na buri muntu wese wambaye hafi, murakoze!”
Igikombe cya Afurika cy’ibihugu Mukansanga yasifuye cyiyongereye ku yandi marushanwa akomeye yasifuye, arimo Igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagore cyabereye muri Caméroun muri 2016, Igikombe cya Afutika cy’abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri muri 2019 ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’abagore cyabereye mu Bufaransa muri 2019.
Yasifuye kandi Imikino Olempike ya iheruka kubera i Tokyo mu Buyapani, mu gihe ari umwe mu Banyafurika umunani bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Nouvelle-Zealand mu mwaka utaha wa 2023.


