Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyahakanye ko Ingabo zacyo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru zitamanitse amaboko imbere ya M23 barwanaga, ko ahubwo zazamuye ibendera ryera mu rwego rwo kubahiriza agahenge.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abasirikare b’abanya-Afurika y’Epfo barwaniraga mu mujyi wa Goma bazamura ibendera ryera.
Mu busanzwe mu ntambara ibendera ryera cyangwa agatambaro k’umweru, ni ikimenyetso cy’uko uwabizamuye aba yemeye ko yatsinzwe urugamba; ndetse ko atacyifuza gukomeza kurwana.
Ingabo ziri ku rugamba kandi zishobora gukoresha biriya bimenyetso byombi, nk’ikimenyetso cy’uko zemeye gutanga agahenge.
Ubwo amashusho y’ingabo za Afurika y’Epfo zazamuraga ibendera ryera yakwirakwiraga, byavuzwe ko izi ngabo zaba zemeye kumanika amahoro imbere ya M23 bari bahanganye.
SANDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri mu itangazo yasohoye, yavuze ko ingabo zayo zazamuye ibendera ryera mu rwego rwo kubahiriza agahenge kemeranyijweho, mu rwego rwo kwemerera M23 gutwara imirambo n’inkomere zayo ziri mu birindiro bya ziriya ngabo.
Yagize iti: “Amashusho arimo kwibazwaho y’ibendera ryera ryazamuwe, yabaye umusaruro w’ibiganiro byahuje impande zihanganye kugira ngo zemeranye ku gahenge ko kwemerera M23 gutwara imirambo n’inkomere ziri mu birindiro byacu.”
SANDF yunzemo ko ibyabaye binemerera ingabo zayo kugera ku mavuriro, ivuga ko ari ibisanzwe mu ntambara.


