sankara-3.jpg

Sankara yavuze ko Perezida wa Zambia yitwaga ‘Umubyeyi wa Batisimu’ wa FLN

Sangiza iyi nkuru

Nsabimana Callixte (Major Sankara) ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yabwiye urukiko ko umutwe witwaje intwaro wa FLN yabereye Umuvugizi, wari warise Perezida wa Zambia Edgar Lungu ‘Parrain wa Batisimu’ bitewe n’inkunga yawuteraga.

Yasobanuraga byinshi ku cyaha cyo ‘kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara”. Ati: “Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yitwaga Parrain wa Batisimu.”

sankara-3.jpg
Nsabimana Callixte (Major Sankara mu rukiko

Sankara yavuze ko FLN yahawe inkunga y’255,000 by’amadolari ya Amerika ($), irimo $ 190,000 Uuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki rya MRCD-Ubumwe rishamikiyeho FLN, Rusesabagina yahawe na Perezida Lungu n’umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Appolinaire uba muri Zambia.

Ngo aya mafaranga na we yayahaye abasirikare bakomeye muri FLN barimo uwitwa Maj. Murani wayoboraga ibitero by’uyu mutwe, $120,000, aha Gen. Habimana Hamada $150,000.

Ybishingiyeho abaza ati: “Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu na Nsengiyumva Appolinaire uba muri Zambia. Ni yo mafaranga yakoresheje mu gutegura ibitero. […] None se Rusesabagina yahagarara hano agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu?”

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Sankara yahishuye bwa mbere ko mu 2017 Perezida Lungu yateye inkunga FLN ya $150,000 ndetse ko yemereye Rusesabagina wari Perezida wa MRCD-Ubumwe ko azamufasha guhirika ubutegetse bw’u Rwanda.

Icyo gihe Ibiro bya Perezida wa Zambia byasohoye itangazo ribihakana, bigira biti: “Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro”.

Guverinoma ya Zambia kandi yaje kohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Joe Malanji mu Rwanda, agirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kirebana n’ibyatangajwe na Sankara.

Malanji ubwo yasubiraga muri Zambia yagize ati: “Ibyatangajwe ntabwo bituruka kuri Guverinoma y’u Rwanda, biraturuka ku wahamwe n’icyaha. Nagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nk’intumwa idasanzwe ya Guverinoma ya Zambia kandi Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Kagame ntibashidikanya ko uyu ukekwaho ibyaha [Nsabimana] yabaye mu bihugu bitanu mbere y’uko afatwa ariko Zambia atari kimwe muri byo”.

Yongereyeho ko Guverinoma ya Zambia izohereza intumwa mu Rwanda zigacukumbura impamvu Sankara yashinje Perezida Lungu. Ati: “Turimo kubikurikirana kandi vuba abo mu nzego zacu bazajya mu Rwanda kugira ngo ducukumbure tumenye impamvu yavuze izina rya Zambia n’irya Perezida Lungu”.

Sankara akurikiranweho ibyaha 17 ashinjwa gukora ubwo yari Umuvugizi wa FLN, byose akaba abyemera ndetse akabisabira imbabazi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *