img_20220412_175433.jpg

Sassou N’guesso yagiye gutembereza Perezida Kagame iwabo ku ivuko (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame mu mujyi wa Oyo asanzwe avukamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Oyo, nyuma yo kuvana na mugenzi we i Brazzaville.

Aha mu murwa mukuru wa Congo abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye, banayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo.

Perezidansi y’u Rwanda yavuze ko i Oyo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo baza gutembera urwuri, nyuma baze guhurira ku meza bafata ifunguro kuri uyu mugoroba.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere ni bwo Umukuru w’Igihugu yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, imitwe yombi.

Ni ijambo ryibanze ku bikenewe kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi biwugarije ndetse no kugira ngo abawutuye bashobore kuba umwe.

Ati: “Afurika yakomeje kuvuga kwishyira hamwe ndetse no kugira ubumwe kuva yatangira kubaho. Dukeneye gukomeza gutera intambwe vuba. Hakoreshejwe ubumenyi n’umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.”

Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Mbere bwo yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Congo, amushimira ubutumire yamuhaye bwo gusura kiriya gihugu.

Perezida Kagame muri Congo yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

img_20220412_175429.jpg

img_20220412_175433.jpg

img_20220412_175425.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *