no_i_won_t_be_changing_my_mind___ibanga_majorthing-29a36

Se wa The Major wo muri Symphony band yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Mugengakamere Joachim uzwi nka The Major, umucuranzi wa guitar solo muri Symphony Band ndetse n’inzobere mu gutunganya umuziki, ari mu kababaro nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana afite imyaka 76.

Uyu muhanzi yemeje ko se yaguye mu bitaro bya CHUK mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2025, aho yari amaze iminsi arwariye.

Nyakwigendera asize abana barindwi n’umugore we. The Major ni we mwana wa kane muri bo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yagaragaje agahinda k’icyuho cyasizwe n’umubyeyi we, agira ati: “Ntabwo nabona amagambo ahagije yo kubisobanura, gusa uzahora uriho iteka binyuze muri njye muhungu wawe. Komeza uruhukire mu mahoro, mubyeyi.”

The Major uherutse gutangaza ko yatangiye umuziki ku giti cye, asanzwe ari umunyamuryango wa Symphony Band arimo na Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga piano na Mugisha Frank ucuranga guitar bass.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *