Niyonzima Olivier bita Seif uheruka guhagarikwa mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ yamaze gusaba imbabazi Abanyarwanda, nyuma yo guta bagenzi bo mu kipe y’igihugu bari kumwe i Nairobi akajya mu kabari.
Ku wa 16 Ugushyingo ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Seif yahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ’Amavubi’ kubera imyitwatire mibi.
FERWAFA yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo.
Iti: “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”
Seif usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali ni umwe mu bakinnyi Amavubi yari yiyambaje mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1, ndetse ni na we watsinze igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma 56 w’umukino.
Byavuzwe ko nyuma y’umukino yasohotse muri hoteli Amavubi yari acumbitsemo akerekeza ahantu hatazwi, nyamara abakinnyi bari babujijwe gusohoka.
Uyu musore mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FERWAFA kuri uyu wa Gatanu, yasabye imbabazi kubera imyitwarire iherutse kumuranga.
Ati: “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”
“Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”
Yunzemo ati: “Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”
Seif yabwiye BWIZA ko “byari ngombwa” ko asaba imbabazi kubera amakosa yakoze.




2 Responses
Seif wahagaritswe mu Mavubi yasabye imbabazi Abanyarwanda
Yayaya ngo yasabye imbabazi.nibazimuhe rwose kuko umwana wikirara ntabwo wapfa kumujugunya.nugukomeza mugahozaho
Seif wahagaritswe mu Mavubi yasabye imbabazi Abanyarwanda
Yayaya ngo yasabye imbabazi.nibazimuhe rwose kuko umwana wikirara ntabwo wapfa kumujugunya.nugukomeza mugahozaho