Senateri yari yivuganwe n’umugore we nyuma yo kumusangana agakingirizo mu mufuka

Sangiza iyi nkuru

Senateri Wetangula Moses wo mu gihugu cya Kenya aherutse guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umugore we, Anne Waceke Ngugi akamusiga ari intere nyuma yo gusanga mu mufuka w’ikoti rye agakingirizo.

Amakuru yatangajwe akaba yaravugaga ko Senateri Wetangula asanzwe afite ingeso yo gukunda abagore bikaba bikunda kumushyamiranya n’umugore we. Kuri uyu munsi noneho nk’uko iyi nkuru dukesha news-kenya.com ivuga, ngo Wetangula yari atashye avuye mu rugendo ariko yibagirwa gukura ako gakingirizo mu mufuka we.

1-2

Ngo nyuma yo guterana amagambo gato, umugore we yafashe umwuko atekesha ubugari aramuhuragura, bimuviramo gukomereka bikabije mu mutwe mu gituza no mu biganza.

Nyuma yo guhanwa n’umugore we, yahise yihutishirizwa ku Bitaro bya Karen aravurwa arataha, nyuma ajya kuri station ya polisi gutanga ikirego nubwo iyi nkuru isoza itavuze uko byarangiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *