000_34MQ7NB-1

Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Sangiza iyi nkuru

Byamaze kwemezwa, Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Perezida Diomaye Faye yategetse guverinoma n’abadipolomate bose ba Senegal gushishikariza ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyigikira uyu mukandida.

Amakuru aravuga ko usibye abadipolomate, Perezida Faye yanasabye “imiryango itegamiye kuri leta” gushyigikira uyu ubu ugaragazwa nk’umukandida wa Senegal.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga 2026, bikurikira inama yabaye ku wa Gatanu, itariki ya 17 Nyakanga, hagati ya Perezida Faye na Macky Sall mu ngoro ya perezida. Icyo gihe, perezidansi yavuze ko ari inama isanzwe gusa, ntiyahishura ibyaganiriwe.

Umukandida Macky Sall yongerewe ingufu

Iyi nkunga, yari itegerejwe igihe kirekire n’itsinda ry’uwahoze ari perezida, inagaragaza impinduka zikomeye ku ruhande rwa Bassirou Diomaye Faye, nk’uko umunyamakuru wa RFI i Dakar, Juliette Dubois, abivuga.

Muri Werurwe, ibihugu makumyabiri by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, harimo na Senegal, byarwanyije kandidatire ya Macky Sall, yari yashyizwe imbere n’u Burundi.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yari yahisemo kugaragaza kwifata kuri iyo kandidatire ndetse yanga kuyishyigikira kugeza ubu ariko yahinduye ibitekerezo.

Kuri Perezida Faye ushaka gushinga ishyaka rye bwite, kwifatanya na Macky Sall binatanga amahirwe yo gukorana n’ishyaka rye APR mu gushyiraho ihuriro bahuriyemo.

Intego ni ukubaka imbaraga za politiki zo guhangana na Ousmane Sonko wirukanwe ku mwanya wa minisitiri w’intebe, n’ishyaka rye rya Pastef, Perezida Faye yatangiriyemo, kuko ubu bamaze gutandukana burundu.

Nubwo bimeze gutyo, bamwe mu bagize sosiyete sivile bamaganye iyo kandidatire nk’abahohotewe mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwa Macky Sall mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply