Sheebah Karungi arateganya kwiteza inda ku mugabo uzemera ko batazabana

Sangiza iyi nkuru

Umucuranzi Sheebah Karungi ntabwo ashishikajwe no gushyingirwa kandi yavuze ko atazigera abijyamo nyuma y’uko ngo abona urushako atari ngombwa.

Uyu muhanzikazi rateganya kubyara abana numugabo basangiye ubushake bw’uko umwe agomba kuba ukwe n’undi bikaba uko.Andi mabwiriza atanga n’uko ngo umugabo uzemera ko babyarana bagomba kuba mu nzu zitandukanye kandi bakamarana iminsi mike gusa.

Ati: “Sinzigera nshaka, ariko ndateganya kubyara abana n’umuntu umeze nkanjye – umuntu utitaye ku gushyingirwa kandi yiteguye kuba mu nzu itandukanye n’iyanjye. Tuzasurana gusa.”

Ubwo yari mu kiganiro na Ruth Kalibaala wa Spark TV.Sheebah yemera ko gushyingirwa ari icyemezo ku giti cye kandi atemeranya n’igitekerezo cy’uko ari umuhamagaro w’Imana nk’uko bivugwa muri Bibiliya.

Sheebah akuriye inzira ku murima byeruye abajyaga bamubaza impamvu adashinga urugo nk’abandi bahanzikazi bari mu kigero cye bamaze kurushinga.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *