Shene ya YouTube ya YAGO TV Show yasibwe burundu, imaze kugira abayikurikira (Subscribers) ibihumbi 873, amashusho arenga 2,500 n’ibirebwa birenga miliyoni 141.
Iyi shene yafunguwe ku wa 23 Mutarama 2016, ikaba yari imaze imyaka igera ku 10 ikora ibiganiro by’imyidagaduro no kumenyekanisha impano zitandukanye.
Ibi bibaye nyuma y’uko iyi shene irezwe ibirego birenze bitatu yarezwe n'abashinzwe gucuruza album Colorful Generation ya Bruce Melodie.
Nyir’iyi shene, Nyarwaya Yago, yari yatangaje ko atazigera asaba imbabazi ku bibazo byari byavutse, nubwo nyuma yaje gusaba imbabazi.
Nubwo yasabye imbabazi ntibyabujije ko iyi shene isibwa ku rubuga rwa YouTube. Gusa haracyari andi mahirwe yo kuba yagaruka.
Iyo shene ya YouTube ihagaritswe kubera ikibazo cy'uburenganzira ku bihangano (Copyright), ikintu cya mbere nyirayo agomba gukora ni ukureba ubutumwa yahawe na YouTube akamenya impamvu nyayo yatumye ihagarikwa.
Nyuma yo kumenya ikibazo, agomba kureba amashusho yatumye ahagarikwa n'abatanze ibirego. Niba hari ikosa ryabaye, ashobora kujuririra icyemezo cya YouTube cyangwa agatanga ubusabe bwihariye bwo kurwanya ikirego cya Copyright, igihe afite impamvu zemewe n'amategeko zibimwemerera.
Niba yarakoresheje ibihangano by'abandi atabifitiye uburenganzira, ashobora kuvugana n'abatanze ibirego akabasaba kubikuraho.
Ubu nibwo buryo buri gukoreshwa kugira ngo uyu muyoboro ubashe kugaruka kuri YouTube abantu bakomeze kubona ibiganiro byanyuragaho.



