Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru bikorera muri Amerika (AP), Darlene Superville gusiba ibyo yanditse kuri Twitter ndetse agasab imbabazi .
Uyu munyamakuru yafashe ifoto iriho abakuru b’ibihugu harimo n’Uwa Afrika y’Epfo agenda abavuga amazina yabo bose, ageze kuri Cyril Ramaphosa avuga ko ngo atamenyekanye.
Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “ Abayobozi bakuru bahoberana mbere y’inama ya G7 (ibihugu bikize ku Isi) i Biarritz mu Bufaransa France.
Emmanuel Macron, Narendra Modi, JustinTrudeau n’undi muyobozi utamenyekanye.”
Ubu butumwa nibwo Nduhungirehe wari waherekeje Perezida Kagame wari watumiwe muri iyi nama avuga ko bukwiriye gusabirwa imbabazi.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Nduhungirehe ati “ Ubu butumwa ni ubwo kwamaganwa by’umwihariko buvuye ku munyamakuru wa White House ukorera ibiro ntaramakuru bizwi (AP).”
Yongeyeho ati “ Havanzemo ubunyamwuga bucye no gusuzugura abayobozi ba Afurika. Siba ‘tweet’ yawe usabe imbabazi.”

Umunyamakuru
Darlene Superville we ntacyo aratangaza ku bantu benshi bakomeje kunenga iyi migirire ye.


