Sibomana Athanase ntiyemeranya n’abayobozi bavuga ko bakunda umuco nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’inararibonye wamamaye mu gitaramo cyo kuri Radio Rwanda kuva mu 1994, Sibomana Athanase yagaragaje ko atemeranya na gato n’abarimo abayobozi bavuga ko bakunda umuco nyarwanda.

Sibomana ufatwa nk’Umwami w’Igitaramo cy’umuco gakondo, yabivugiye mu kiganiro The Choice Live yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi.

Uyu munyamakuru abona harabayeho kudohoka mu guteza imbere umuco nyarwanda, abishingiye ku kuba ibitaramo nk’icyo yayoboraga bitagishyigikiwe nka mbere, bikaba bitambuka ku binyamakuru mbarwa muri byinshi bikorera mu gihugu.

Nyamara ngo n’ubwo ibitaramo bitagishyigikirwa, ntihabura kumvikana abakivuga ko bakunda uyu muco kandi bafite ububasha bwo kuwuteza imbere, ariko ntibabikore.

Sibomana yagize ati: “Bavuga mu kanwa ko bakunda umuco ariko ni ukubeshya […] Hari abantu bavuga ‘u Rwanda ni rwiza, umuco w’u Rwanda ni mwiza’ hari ababishinzwe, uko ni ukubeshya! Barabeshya!”

Uyu munyamakuru yibaza ukuntu ababishinzwe baba bakunda umuco, ariko mu binyamakuru byo mu Rwanda ntihabere ibitaramo. Ati: “Bishoboka bite ko mu maradiyo ari mu Rwanda arenga mirongo… n’amateleviziyo nta gitaramo gihari.”

Abona ko aba bavuga ko bakunda umuco babiterwa n’umushahara bahabwa. Ati: “Wibeshya, ntabyo ukunda, uri guhembwa wowe! Ntabwo mbyemera, urabivuga mu kanwa gusa ariko ibikorwa nta bihari.”

Kuri ibi binyamakuru, Sibomana yibukijwe ko byo byibanda muri gahunda zibyinjiriza inyungu, zaruta izo gutambutsa ibitaramo. Yasubije ko igitaramo gifite inyungu nyinshi kurusha ibindi byose, kuko igiciro cyacyo kitaboneka bibaye ngombwa ko gishakishwa, abishingiye ku kuba cyigishwamo uburere mboneragihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sibomana Athanase ntiyemeranya n’abayobozi bavuga ko bakunda umuco nyarwanda
    Sha ntago yabeshye pe! Nibyo gusa kuri njye mpamya ko umuntu yashatse kuvugaho ari nyakubahwa bwana Eduard njyirente .kuko niwe mutegetsi dufite mu gihugu wirurwa aririmba ngo “umuco,(2x)” kandi mubyukuri ntagikorwa na kimwe ndumva yakoze kigaragaza ko akunda umuco nyarwanda, rero rwose nanjye mpamya neza kimwe nawe ko babiterwa nagashahara baba bahembwa ariko kabatera kuvuga utyo. Murakoze

  2. Sibomana Athanase ntiyemeranya n’abayobozi bavuga ko bakunda umuco nyarwanda
    Sha ntago yabeshye pe! Nibyo gusa kuri njye mpamya ko umuntu yashatse kuvugaho ari nyakubahwa bwana Eduard njyirente .kuko niwe mutegetsi dufite mu gihugu wirurwa aririmba ngo “umuco,(2x)” kandi mubyukuri ntagikorwa na kimwe ndumva yakoze kigaragaza ko akunda umuco nyarwanda, rero rwose nanjye mpamya neza kimwe nawe ko babiterwa nagashahara baba bahembwa ariko kabatera kuvuga utyo. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *