Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yegukanye igikombe cya Azam Sports Federation Cup (ASFC), nyuma yo kwihorera kuri mukeba wayo Young Africans ikayitsinda igitego 1-0.
Hari ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa amakipe yombi yahuriyemo mu mujyi wa Kigoma ejo ku Cyumweru.
Igitego cyo ku munota wa 79 w’umukino cy’Umugande Taddeo Lwanga, ni cyo cyafashije Simba kwihorera kuri Yanga iyitwara kiriya gikombe.
Hari ku mupira wari uhinduwe na Luis Jose Miquissone mbere y’uko uriya Mugande awutereka mu izamu n’umutwe.
Young Africans yaherukaga gutsinda Simba igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Tanzania.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yarangije igice cya mbere cy’uriya mukino n’umukino wose muri rusange ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe Umukongomani Mukoko Tunombe wari ukubise urushyi John Bocco.
Ni ikarita yatumye Yanga ikina igice cya kabiri hafi ya cyose cy’umukino yugarira, igahitamo gucungira kuri za Contre-attaques.
Rutahizamu w’Amavubi, Medie Kagere, ari mu bakinnyi 18 Simba yari yiyambaje kuri uyu mukino, gusa nta munota n’umwe yigeze ahabwa n’umutoza Didier Gomes da Rosa.
Gutsinda Yanga byatumye Simba yegukana igikombe cya kabiri cya ASFC, nyuma y’uko yari yegukanye icy’umwaka ushize itsinze Namungo FC.
Iki gikombe ni icya gatatu by’umwihariko iyi kipe yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, nyuma y’icya Super Cup ndetse n’icya shampiyona.








Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


