Sindi umuvandimwe kandi Uganda si umutungo wa so_Bobi Wine asubiza Gen Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Politiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine, yihanije Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amumenyesha ko bombi ntaho bahuriye, anamwibutsa ko Uganda atari umutungo wa se Yoweri Museveni.

Bobi Wine yasubizaga Gen Muhoozi ku butumwa aherutsa kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, anyuzaho igishushanyo cyariho urukweto rwanditseho izina Museveni n’abagabo babiri bageragezaga kurwambara.

Uyu musirikare usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, avuga kuri kiriya gishushanyo yeruye ko abagabo bakiriho ari we na Bobi Wine bari kugerageza gutera ikirenge mu cya Museveni.

Ati: “Njye n’umuvandimwe muto wanjye Kabobi dutonganira ukwiye gutera ikirenge mu cya data! Wakoze munyabugeni mwiza kurusha abandi muri Uganda.”

Uwakoze kiriya gishushanyo yahaye Gen Muhoozi ikirenge kinini mu rwego rwo kugaragaza ko cyakwira muri ruriya rukweto, na ho Bobi Wine amuha ikirenge gito cyane.

Bobi Wine mu butumwa aheruka kwandika kuri Twitter asubiza Gen Muhoozi, yamukuriye inzira ku murima amwibutsa ko atari umuvandimwe we.

Ati: “Sindi umuvandimwe wawe kandi sindi guhatanira nawe inkweto za so. Ufite impamvu yo kuragwa inkweto za Museveni, inka ze yemwe n’ingofero ye. Ikosa ryonyine ujya ukora ni ugutekereza ko Uganda ari umwe mu mitungo ya so ugomba kuragwa.”

Bobi Wine na Gen Muhoozi batangiye guterana amagambo, mu gihe byitezwe ko mu minsi iri imbere bashobora guhatanira gusimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Ni nyuma y’uko Gen Muhoozi amaze igihe agaragaza ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora Uganda, mu gihe Bobi Wine yabigerageje muri Mutarama umwaka ushize gusa agatsindwa mu matora na Perezida Museveni.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *