Sinemeranya n’abavuga ko AS Kigali itari mu bihe byayo byiza- Kapiteni Mugiraneza J.B

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda premier League’ igeze ku munsi wayo wa 11, irakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura gucakirana na AS Kigali.

Ubwo basozaga imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste yatangarije itangazamakuru ko AS Kigali ari ikipe ikomeye cyane ndetse ko abavuga ko iri mu bihe bibi bibeshya.

Ati “Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza nta kibazo, urabona ko n’abasore bose bafite morali, sinemeranya n’abavuga ko AS Kigali itari mu bihe byayo byiza, ni ikipe ikomeye, ifite abakinnyi beza, ndetse n’umutoza mwiza ufite n’ibigwi, twebwe ku ruhande rwacu turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza”.

Ikipe ya APR FC ikaba izakirwa na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ukuboza 2018, Saa Cyenda n’igice (15h30′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu munsi APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali.

Iyi myitozo ya nyuma yaragayemo myugariro Imanishimwe Emmanuel ndetse na Muhadjiri Hakizimana.

APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona idafite Hakizimana Muhadjiri wari wagize ikibazo mu itako ubwo baheruka gukina na Rayon Sport, uyu musore akaba ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero ndetse akaba yanakoranye n’abandi imyitozo ya nyuma.

SS
APR FC mu myitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali

IMYHY 3

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *