Vera Wang ni umukecuru w’Umunyamerika wavutse tariki ya 27 Kamena 1949, akaba arengeje hafi amezi abiri ku myaka 71 y’amavuko. Gusa ugereranyije imyitwarire ye n’ikigero arimo biratandukanye cyane kuko yahisemo kwiberaho nka bamwe mu bakobwa cyangwa abagore bakiri bato bahawe izina rya ‘Slay queens’.
Witegereje neza mu maso ha Vera Wang, ntabwo watekereza ko afite iyi myaka yose. Yagumanye itoto asigasira akora ibikorwa nk’imyitozo ngororamubiri, mbese agezweho nk’uko yigaragaza.
Amakuru avuga ko Vera Wang yabanje gukora umwuga w’itangazamakuru kugeza ubwo yari yujuje imyaka 40 y’amavuko. Ubu azwi nk’umuhanzi w’imideri (fashion designer).
Amafoto ya Vera Wang










